Abakinnyi ba Gicumbi FC bahagaritse imyitozo kubera ibirarane bafitiwe

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 8 Mutarama 2019 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Ibibazo by’amikoro bishobora gutuma Gicumbi FC iterwa mpaga muri shampiyona, kuko abakinnyi bayo bahagaritse imyitozo kugeza bahembwe ibirarane by’imishahara y’amezi atatu n’uduhimbazamusyi tubiri bafitiwe n’ubuyobozi bw’ikipe yabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mutarama 2019 nibwo abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi bamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe n’umutoza wayo Banamwana Camarade, ko batazongera gukora imyitozo cyangwa kwitabira imikino igihe batarishyurwa.

Abakozi b’iyi kipe bafitiwe ibirarane by’imishahara y’amezi atatu; Ukwakira 2018, Ugushyingo 2018 n’Ukuboza 2018. Ntabwo baranahabwa uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri, uwo banganyijemo na APR FC i Kigali n’uwo batsinzemo Etincelles FC.

Ubusanzwe umukino iyi kipe itsinze abakinnyi bahabwa 20.000Frw naho uwo banganyije bagahabwa 10.000Frw by’agahimbazamusyi.

Umutoza Banamwana Camarade yemereye IGIHE ko imyenda abakinnyi bafitiwe ariyo mpamvu yatumye bahagarika imyitozo.

Yagize ati “Abakinnyi bamaze igihe badahembwa none bafashe umwanzuro wo guhagarika akazi. Narabingize ariko ntabwo babyumva kuko babona atari amafaranga yabuze. Icyo navuga ni uko ubuyobozi bw’akarere bwakongera kwegera ikipe bukayifasha kuko twagaragaje ko twitaweho twageza ikipe ahantu heza.”

Uyu mutoza yanemeje ko ukutumvikana hagati y’abayobozi n’abakinnyi aribyo byabaye intandaro kunyagirwa 6-0 ku wa 19 Ukuboza, kuko abakinnyi bakinaga batabishaka.

Nta gihindutse ngo ubuyobozi bwa Gicumbi FC bwishyure imyenda bufitiye abakozi bayo, bishobora gutuma iterwa mpaga mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona uzayihuza na AS Muhanga ku wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019, i Muhanga.

Abakinnyi ba Gicumbi FC bahagaritse imyitozo kubera imyenda bafitiwe n'ubuyobozi bwayo
Banamwana Camarade yifuza ko ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi bwagira icyo bukora mu maguru mashya
Iyi kipe iheruka kunganya na APR FC ariko ngo ubukene ni bwose mu bakinnyi bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza