Ikipe y’Igihugu yasezerewe nyuma yo gutsindwa na Guinea igitego 1-0 muri ¼ cya CHAN 2020, yagarutse mu Rwanda ku wa Gatatu mu ijoro.
Nyuma yo kubona ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 bigaragaza ko bose baje ari bazima, bamwe bari bamaze gupanga gusubira mu ngo zabo ku wa Kane, ariko bamenyeshwa ko byahindutse.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko basabwe kugaruka mu mwiherero kubera ko bazabanza gusurwa n’ubuyobozi bagashimirwa uko bitwaye muri Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu.
Ku wa Gatanu ni bwo hatumijwe umwogoshi wo kwita ku bagize Ikipe y’Igihugu ndetse amashusho yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu, agaragaza Kalisa Rachid ukina mu kibuga hagati, ari kugabanyirizwa umusatsi.
Kalisa wari ufite umusatsi mwinshi ukaraze, yavuzweho ko yanze kuwugosha ubwo bari muri Cameroun kimwe n’abandi barimo umunyezamu Kwizera Olivier.
Muri ayo mashusho yagiye hanze, myugariro w’ibumoso, Rutanga Eric bigaragara ko yamaze kugabanyirizwa umusatsi, yumvikana agira ati “Umusore wari ufite ‘dreads’ hano, bikaba byagenze gutya.”
Rutanga watebyaga, yakomeje agira ati “Ariko ndabona wabaye aka-jeune [umusore muto] wana. Ubu ndabona ibintu bimeze neza.”
Ubwo yari muri Cameroun, Ikipe y’Igihugu yahawe impanuro zitandukanye n’abarimo Perezida Paul Kagame, wasabye abakinnyi gutahiriza umugozi umwe no kwitanga.
Amavubi yari mu itsinda C, yanganyije na Uganda na Maroc ubusa ku busa mbere yo gutsinda Togo ibitego 3-2 mu mukino wabanjirije uwa nyuma yakinnye muri iri rushanwa.
Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwari rwitabirye CHAN, mu nshuro esheshatu iri rushanwa rimaze kuba, mu gihe byabaye inshuro ya kabiri rwageze muri ¼ nk’uko byari byagenze muri 2016 ubwo rwari rwaryakiriye.
CHAN 2020 izasozwa ku Cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2021, aho umukino wa nyuma uzahuza Mali na Maroc ifite irushanwa riheruka.
Kuri uyu wa Gatandatu, hateganyijwe umukino w’umwanya wa gatatu uhatanirwa na Cameroun yakiriye irushanwa hamwe na Guinea.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!