Abakinnyi 40 bahamagawe mu Amavubi y’abagore yitegura CECAFA

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Mata 2018 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi 40 umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Kayiranga Baptiste, yahamagaye barajya mu mwiherero kuri iki Cyumweru bazatangire imyitozo ku wa Mbere hashakwamo 30 bazakomeza kwitegura CECAFA y’abagore izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha.

Ikipe y’Igihugu y’Abagore yari imaze imyaka irenga ibiri itabaho, yongeye kubyutswa kubera “CECAFA Women Challenge Cup” igomba kubera mu Rwanda hagati ya tariki 11 na 22 Gicurasi 2018 ihabwa Kayiranga Baptise nk’Umutoza Mukuru.

Mu gihe hasigaye ukwezi ngo irushanwa ritangire, hamaze gutangazwa abakinnyi 40 bagomba kwitabira umwiherero utangira kuri iki Cyumweru hanyuma imyitozo nyir’izina igatangira ku wa kuwa Mbere aho izageza tariki 18 Mata ari bwo hazakurwamo 30 bahagaze neza abandi bagasezerarwa nk’uko Kayiranga yabitangaje.

Yagize ati “Abakinnyi bose bahamagawe bagomba kwitabira umwiherero ku Cyumweru. Tuzatangira imyitozo ku wa Mbere igeze tariki 18 Mata aribwo tuzamenya abakinnyi 30 bazasigaramo bakazakomeza imyitozo mu Cyumweru gitaha bitegura cyane irushanwa nyir’izina.”

Yanavuze ko nubwo iyi kipe yari imaze igihe kinini idakina, we n’abamwungirije batoranyije abakinnyi hagendewe ku bushobozi barusha abandi mu makipe yo hirya no hino mu gihugu.

CECAFA y’uyu mwaka izitabirwa n’amakipe umunani arimo Kenya, Uganda, Tanzania, Zanzibar, u Burundi, Ethiopia, Djibouti n’u Rwanda ruzakira irushanwa.

Abakinnyi 40 bahamagawe bagomba gutangira umwiherero:

Abanyezamu: Nyirabishisti Judith (AS Kigali WFC), Uwizeyimana Hélène (AS Kigali WFC), Nyirabatoni Diane (Bugesera WFC) na Umubyeyi Zakia (Scandinavia WFC)

Ba myugariro: Mukamana Clementine (Kigoma WFC, Tanzania), Maniraguha Louise (AS Kigali WFC), Uwamariya Vestine (Inyemera WFC), Muhawimana Constance (Inyemera WFC), Uwizerwa Angelique (AS Kigali WFC), Uwimbabazi Immaculée (Kamonyi WFC), Mukahirwa Providence (Fatima Musanze Academy), Umulisa Edith (Scandinavia WFC), Uwamahoro Jeanne Claire (AS Kigali WFC), Ukwinkunda Jeannette (Scandinavia WFC), Nyiransanzebera Miriam (Kamonyi WFC), Uwanyirigirira Sifa (AS Kigali WFC), Nyirahabimana Anne Marie (Scandinavia WFC), Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFC) na Niyonkuru Goreti (ES Mutunda WFC)

Abakina hagati: Nibagwire Gloria (Scandinavia EFC), Karimba Alice (AS Kigali WFC), Mukandayisenga Nadine (Scandinavia WFC), Yankurije Aline (ES Mutunda WFC), Nyiramwiza Marta (AS Kigali WFC), Nyirahashimana Marie Jeanne (Scandinavia WFC), Uwamahirwa Chadia (AS Kigali WFC) na Uwihirwe Kevine (Scandinavia WFC)

Abataha izamu: Ufitinema Clotilde (AS Kigali WFC), Niyomugaba Sophie Madudu (AS Kigali WFC), Uwamahoro Marie Claire (AS Kigali WFC), Mukeshimana Dorothe (AS Kigali WFC), Abimana Djamila Mwiza (Scandinavia WFC), Kanyenyeri Leonie (Inyemera WFC), Umwaliwase Dudja (AS Kigali WFC), Uwimpuwe Adelice (ES Mutunda WFC), Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia WFC), Umuhoza Yvonne (ES Mutunda WFC), Ibangarye Anne Marie (Scandinavia WFC), Nyirandikumana Teddy (Inyemera WFC) na Ntibagwire Liberata (AS Kigali WFC).

Kayiranga Baptiste yatangaje abakinnyi 40 bagomba kwitabira umwiherero
Iyi kipe yaherukaga guhura mu myaka ibiri ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza