Abakinnyi 18 ba Rayon Sports bazajyana muri Afurika y’Epfo abatoza barimo icyuho

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Werurwe 2018 saa 12:06
Yasuwe :
0 1

Rayon Sports ifite akazi katoroshye mu mukino wo kwishyura igomba guhuramo na Mamelodi Sundowns muri CAF Champions League ku Cyumweru, izahaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo ijyanye abakinnyi 18 batarimo Nahimana Shassir n’itsinda ry’abatoza ritarimo uw’abanyezamu wabuze ibyangombwa.

Nk’uko biteganyijwe, Rayon Sports izahaguruka i Kanombe kuri uyu wa Gatandatu saa 9h15 yerekeza i Johannesburg n’indege ya RwandAir, ihagere saa 14:40, ifate bisi ikore urugendo rw’ibilometero 69 yerekeze i Pretoria aho umukino uzabera.

Abakinnyi bazabanza kujya kuri hoteli kuruhuka, nimugoroba gukorere imyitozo kuri Stade Loftus Versfeld bazakiniraho.

Rayon Sports yagombaga kuzagenda iherekejwe n’abantu bagera kuri 40 barimo abafana, bamwe bashaka kwiyishyurira urugendo, ariko kubera ibibazo by’ibyangombwa hazagenda itsinda ry’abantu 25 gusa, batarimo na Nkunzingoma Ramadhan utoza abanyezamu na Lomami Marcel kuko nabo batabashije kuzuza ibyangombwa.

Iyi kipe iyobowe n’Umubiligi, Ivan Jacky Minnaert, wifitiye icyizere kinshi cyo kwandika amateka asezerera igihangange Mamelodi Sundowns, ntabwo izajyana n’abakinnyi barimo Umurundi Nahimana Shassir n’Umunya-Uganda, Mugume Yassine ariko Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame wagize imvune ku mukino wa shampiyona mu cyumweru gishize we ari kumwe na bagenzi be.

Asobanura impamvu yakuye Shassir na Mugume mu bakinnyi azajyana, Ivan yagize ati “Njye ndi umutoza ukunda gutsinda, kugira ngo mbigereho ngomba gukorana n’abakinnyi nabo banyotewe intsinzi. Iyo umukinnyi muhaye umwanya nkabona akora ibyo yishakiye, namusaba kuba uwa mbere mu kugarira igihe dusatiriwe ntabikore ngomba gukoresha undi ubyumva.”

Rayon Sports ibashije gutsinda uyu mukino yahita yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League ariko nitsindwa izajya muri CAF Confederation Cup aho izahura n’imwe mu makipe azaba yageze muri 1/8, yakitwara neza igahita ijya mu matsinda.

Abatoza n'abayobozi bazaherekeza Rayon Sports
Abakinnyi 18 ba Rayon Sports bazajya muri Afurika y'Epfo
Ivan Minnaert yatangaje ko ashaka abakinnyi bamurwanira ishyaka kandi bemera gushyira mu bikorwa ibyo abasaba
Nahimana Shassir (uwa gatatu) ntabwo ameranye neza n'umutoza we kubera gukora ibyo yishakiye mu kibuga
Yassine Mugume nawe ntabwo azajyana na bagenzi be muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza