00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanza mu kibuga ku mukino wa Centrafrique

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 7 Kamena 2021 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Mashami Vincent yakoze impinduka mu bakinnyi 1`1 baza gukina umukino wa kabiri wa gicuti uhuza Amavubi na Centrafrique, abakinnye ubanza bose bashyirwa ku ntebe y’abasimbura.

Ikipe iza gukina uyu mukino wa kabiri, yiganjemo abakinnyi bakina imbere mu gihugu usibye batatu bo mu bwugarizi bakina mu mahanga. Abo ni Umunyezamu Mvuyekure Emery ukinira Tusker FC yo muri Kenya na ba myugariro babiri Rukundo Denis wa Police yo muri Uganda na Nirisarike Salomon wa Urartu yo muri Armenie.

Saa cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro i Remera nibwo uyu mukino uteganyijwe.

Ababanzamo ni: Mvuyekure Emery, Rukundo Denis, Ishimwe Christian, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Nsabimana Eric, Ruboneka Bosco, Nshuti Savio, Iradukunda Bertrand, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves.

Uwo Amavubi yatsinzemo Centrafrique ibitego bibiri ku busa mu cyumweru gishize, hari habanje mu kibuga Buhake Clèment, Ngwabije Clovis, Rwatubyaye Abdoul, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Samuel Gueulette, Kwitonda Alain, Byiringiro Lague na Tuyisenge Jacque.

Mu marushanwa yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, imikino ibiri yaherukaga guhuza Centrafrique n’u Rwanda, Amavubi yatsinzwe ubanza wabereye i Bangui 2-1, uwo kwishyura wabereye i Huye, amakipe yombi anganya 2-2.

Iyi mikino ya gicuti amakipe akomeje gukina, ni iyo kuzayifasha mu mikino yo muri Nzeri yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi muri Qatar umwaka utaha.

Uko baraba bahagaze mu kibuga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere
Habaye impinduka mu bakinnyi 11 babanjemo ku mukino ubanza Amavubi yatsinzemo Repubulika ya Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .