00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakina hanze y’u Rwanda batangiye kugera mu mwiherero w’Amavubi, umwe yasanganywe COVID-19

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 1 Kamena 2021 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi batanu bakina hanze y’u Rwanda, bageze i Nyamata bitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi iri kwitegura imikino ibiri ya gishuti izahuramo na Centrafrique.

Umukino ubanza muri iyi ibiri uzaba tariki ya 04 Kamena 2021. Umutoza Mashami Vincent yitabaje abakinnyi 11 bakina hanze y’u Rwanda, muri Afurika no ku mugabane w’u Burayi mu rutonde rwa 34 bose yitabaje.

Ku wa Mbere tariki 31 Kamena 2021 nibwo batangiye kugera i Kigali. Ku ikubitiro Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon niwe wageze mu Rwanda mbere mu bakina hanze na cyane ko we tariki 28 Gicurasi ubwo umutoza yatangazaga abo azitabaza yari i Kigali.

Nirisarike Salom ukinira FC Urartu yo muri Armenie na Buhake Clément ukinira Stromme IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Norvège bagereye i Kigali rimwe bakurikirwa na Samuel Guelette ukinira Raal La Louvière yo mu Bubiligi na Rwatubyaye Abdoul ukinira Shkupi FK yo muri Macedonie.

Mu bitezwe kuri uyu wa Kabiri ni Rukundo Denis wa Police FC yo muri Uganda na Mvuyekure Emery wa Tusker FC yo muri Kenya.

Hari amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko Bizimana Djihad ukina muri K.M.S.K. Deinze yo mu Bubiligi atazitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu kuko ashaka kubanza kumenyerana na bagenzi be mu ikipe nshya aherutse gusinyira mu cyumweru gishize.

Nta makuru y’igihe Kevin Monnet Paquet watandukanye na St. Etienne yo mu Bufaransa azagerera mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, undi mukinnyi wagombaga kugera mu Rwanda ni Rafael York ukinira AFC Eskilstuna yo muri Suède. Mbere yo guhaguruka yerekeza mu Rwanda yapimwe asanganwa icyorezo cya COVID-19.

Amakuru avuga ko aza kongera gupimwa kuri uyu wa Kabiri, yaba akigaragaza aka gakoko, ntazagaragare mu bazitabazwa ku mukino wa mbere. Ubu yahise ashyirwa mu kato ahantu ha wenyine.

Amavubi amaze iminsi ibiri atangiye imyitozo iri kubera kuri Stade Amahoro i Remera.

Biteganyijwe ko umukino wa mbere wa gicuti na Centrafrique, uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021 mu gihe undi azawukina ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 07 Kamena 2021, yombi izabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Ni imikino yo kwitegura urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Nirisarike Salom (uri iburyo) na Buhake Clément (uri ibumoso) ubwo binjiraga mu mwiherero w'Amavubi
Ubwo Ngwabije Bryan Clovis yageraga mu mwiherero w'Amavubi uri kubera i Nyamata
Rwatubyaye Abdoul ubwo yari ageze mu mwiherero w'Amavubi akubutse i Burayi
Ngwabije yahise atangirana imyitozo na bagenzi be
Imyitozo ikomeje kubera kuri Stade Amahoro
Bizimana Djihad ntabwo azitabira ubutumire bw'Ikipe y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .