Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Mata 2018 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Rayon Sports yitegura umukino ukomeye cyane ufite na byinshi uvuze ku mahirwe yayo yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yerekeje mu matsinda ya CAF Confederation Cup, abafana basabwe kuzura Stade ya Kigali, bagafana kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma kugira ngo babashe gukura amanota atatu kuri Costa do Sol na yo itoroshye.

Kapiteni wa Rayon Spots, Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko nubwo abafana bagiye baba hafi y’ikipe mu mikino mpuzamahanga yakinnye na Lydia Ludic na Mamelodi Sundowns, kuri ubu aribwo ifite urugamba rutoroshye na gato imbere ya Costa do Sol ari na ho bakeneye umurindi wabo cyane.

Aganira na IGIHE yagize ati “Navuga ko mu mikino ya Champions League twakinnye abafana batubaye hafi kandi natwe twagerageje kubashimisha by’umwihariko imbere ya Mamelodi kuko ni bake bumvaga ko twanganya na yo hano nubwo yadusezereye iwabo twavuyemo kigabo.”

Yakomeje agira ati “Ubu tubonye amahirwe ya kabiri aho dusabwa gutsinda iyi kipe [Costa do Sol] tukajya mu matsinda ya Confederation Cup. Nk’abakinnyi turiteguye n’ubuyobozi bwakoze byose, ubu icyo dukeneye cyane ni umurindi w’abafana. Nabasaba kuzaza ari benshi bakuzura Stade ya Kigali, bagashyira igitutu ku bakinnyi tuzaba duhanganye, natwe tuzakora ibishoboka tubashimishe.”

Kwinjira kuri uyu mukino uzatangira saa 18:00 za nimugoroba, ni ibihumbi 2000 Frw ahadatwikiriye, 5000 Frw ahatwikiriye, 10000 Frw muri VIP na ho muri VVIP bakazishyura ibihumbi 20 Frw.

Umuyobozi w’abafana b’iyi kipe, Muhawenimana Claude yatangaje ko kubera Stade ya Kigali ari nto ugereranyije n’abafana Rayon Sports igira kandi baba bashaka kureba umupira, bafashe ingamba zo gusigasira umutekano harimo kugurisha amatike.

Yasabye abashaka kureba umupira kuzagera i Nyamirambo hakiri kare kugira ngo birinde umubyigano mu kwinjira kandi buri wese akazubahiriza icyicaro gihwanye n’amafaranga yishyuye.

Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame yasabye abafana kuza ari benshi kandi bagatera igitutu mukeba
Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports yavuze ko bafashe ingamba zikomeye zo kubarindira umutekano
Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro ku mukino wa Costa do Sol

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza