00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafana ba Arsenal FC bahaye amashanyarazi abarokotse Jenoside b’i Nyamagabe (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Nzeri 2021 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Abafana b’Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bo mu Rwanda bibumbiye muri Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri, batashye ku mugaragaro amashanyarazi baremeye imiryango y’abantu 66 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ituye mu Mudugudu wa Nyentanga mu Karere ka Nyamagabe, igikorwa cyagezweho gitwaye agera kuri miliyoni 74 Frw.

Ni igikorwa ngarukamwaka bakoze ku nshuro ya karindwi yikurikiranya. Aba bafana ba Arsenal mu Rwanda batanga inkunga ku miryango y’abarokotse Jenoside batishoboye, aho bafatanya na CNLG na IBUKA mu guhitamo imiryango ikwiye gufashwa.

Muri uyu mwaka wa 2021, bagejeje amashanyarazi ku miryango y’abantu 66 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ituye mu Mudugudu wa Nyentanga, mu Kagali ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Kabayiza Lambert, yashimiye aba bafana ba Arsenal kuri iki gikorwa kuko cyunganira gahunda za Leta zirimo gufasha Abanyarwanda kugira uburyo bwo gucana.

Ati "Twishimye, ni ibintu byadushimishije kuko iyi miryango yari imaze igihe nta mashanyarazi ifite ariko mu by’ukuri ubona ko bayakwiye kuko batuye hafi y’ibikorwaremezo nk’umuhanda wa kaburimbo ndetse amashanyarazi ari bugufi bwabo ariko ubushobozi bwo kuyageraho bwari butarakunda."

"Byadushimishije uyu munsi kwakira bamwe mu bafana ba Arsenal bahagarariye abandi baje gutanga ku mugaragaro aya mashanyarazi ariko tukanabashimira ko ibi bikorwa bakoze byo kugira ngo imiryango igire uburyo bwo gucana bugezweho ari inkunga mu by’ukuri iza isubiza cyangwa yunganira icyifuzo Umukuru w’Igihugu yagejeje ku Banyarwanda ko mu 2024 bagomba kuzaba bafite uburyo bwo gucana."

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Nyentanga baganiriye n’abanyamakuru nyuma yo gutaha ku mugaragaro aya mashanyarazi, bavuze ko agiye kubakura mu bwigunge ndetse azabakiza ingorane bahuraga na zo zirimo kuba nta kintu bashoboraga gukora mu masaha y’ijoro.

Mukagashugi Espérance atuye muri uyu mudugudu kuva mu 1998. Yashimiye abafana Arsenal ku gikorwa bakoze, avuga ko byari bigoye kuva mu nzu mu masaha y’ijoro kubera umwijima mu gihe kandi aka gace karangwamo abajuru bitwikiriye uwo mwijima.

Ati “Icyo gihe cyose twahabaye hari umwijima cyane, hari ahantu habi cyane. Umuyobozi wazaga wese twamubwiraga umuriro, uje wese tukamubwira umuriro, kuba twacanye dushaje kandi twarahageze tukiri bato, numva ari igitangaza gikomeye.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo twasohokaga mu nzu nijoro, nta kintu twashoboraga gukora, habaga abajura cyane, telefoni yazimaga ukayibika. Turashimira iyi kipe, iri tsinda ry’abafana ba Arsenal, Imana ibahe umugisha, mwarakoze cyane.”

Mwami Aaron Kevin uyobora Rwanda Arsenal Fans Community, yabwiye abanyamakuru ko igitekerezo cyo guha amashanyarazi abatuye uyu mudugudu, cyazanywe n’umwe mu bo babana muri RAFC [Uwimana Josephine] maze bishakamo ubushobozi kuko bimaze kuba umuco muri iri tsinda.

Ati “Bimaze kuba ibintu bisanzwe mu muco wacu nk’iri tsinda rya RAFC. Ni umuco wacu gufasha cyangwa gutera ingabo mu bitugu gahunda za Leta cyangwa se gufasha umuryango Nyarwanda tubamo. Abantu benshi bamaze kumenya ibikorwa byacu, hari n’abaduserereza ngo abafana ba Arsenal bo mu Rwanda bagira gahunda kurusha Arsenal kubera ibikorwa dukora.”

“Gukora ibi bikorwa ni ugutanga urugero ku ruhande rwacu, twese twahujwe no gukunda Arsenal, ariko ntabwo abantu 500 cyangwa bangahe twakwicara tukareba televiziyo gusa. Twakusanyuje inkunga hagati yacu uretse REG yadufashije kutwegereza umuriro n’amapoto, turacyakomeje ibikorwa byacu..”

Yakomeje agira ati “Hano harimo ikilometero uvuye aho amashanyarazi yagarukiraga, muri rusange umushinga wose wari uhagaze miliyoni 74 Frw.”

Kuva RAFC ishinzwe mu 2013, ifite abanyamuryango basaga 1000 barimo n’abo hanze y’Igihugu. Ikora ibikorwa bitandukanye bifasha mu iterambere ryayo bwite n’iry’igihugu.

Mu mwaka ushize, yahaye inkunga y’ibiribwa n’amafaranga yi kwifashisha imiryango 86 igizwe n’abantu 430 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali mu gikorwa cyatwaye miliyoni 5 Frw.

Bamwe mu bakunzi ba Arsenal bibumbiye muri Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC) berekeje i Nyamagabe ku wa Gatandatu gutaha amashanyarazi bagejeje ku batuye mu Mudugudu wa Nyentanga
Abafana ba Arsenal basuye abo bafashije kubona umuriro w'amashanyarazi
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Kabayiza Lambert, yashimiye abafana ba Arsenal kuri iki gikorwa bakoze
Imiryango y'abantu 66 ni yo yahawe amashanyarazi n'abafana ba Arsenal mu Rwanda
Mwami Aaron Kevin uyobora Rwanda Arsenal Fans Community
Abahawe amashyanyarazi bahaye impano abafana ba Arsenal babarizwa muri RAFC
Umuyobozi w'Ishami rya REG i Nyamagabe, Karinganire Innocent, yahawe impano n'abakecuru bashyikirijwe amashanyarazi
Uwimana Josephine wahaye bagenzi be bo muri RAFC igitekerezo, na we yashimiwe n'abakecuru b'i Nyamagabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .