2017-2018: Manchester City yakoze ibyasaga n’inzozi mu Bwongereza, Arsene Wenger asezerwaho nk’intwari

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Gicurasi 2018 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Ku mwaka wa kabiri muri Shampiyona y’u Bwongereza, Pep Guardiola yafashije Manchester City kwandika amateka benshi bumvaga ko atazigera akorwa n’ikipe iyo ariyo yose naho Umutoza Wenger wari umaze imyaka 22 muri Arsenal asezerwaho bwa nyuma nk’intwari.

Shampiyona ya 2017/2018 mu Bwongereza yasojwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru tariki 13 Gicurasi, abafana bamwe bababaye ko amakipe bihebeye yabatengushye uyu mwaka wose abandi bari mu bicu, bishimira umusaruro babonye muri rusange.

By’umwihariko abakunzi ba Manchester City yegukanye igikombe cya shampiyona, bageze ku munsi wa nyuma bitera ibirere bishimira igitego cya Gabriel Jesus cyatumye iba ikipe ya mbere ibonye amanota 100 mu mwaka umwe kuva Premier League yabaho.

Uretse aka gahigo, Manchester City yanditse andi mateka atandukanye arimo kuba ariyo kipe ya mbere yatsinze imikino myinshi mu mwaka umwe (32), kuba ariyo kipe yatsinze ibitego byinshi mu mwaka (106), agahigo ko gutsinda imikino myinshi ikurikirana (18), kuba ari ubwa mbere ikipe itwaye igikombe irusha iya kabiri amanota 19 n’utundi.

Mu bafana basazwe n’agahinda uyu mwaka harimo aba Chelsea yegukanye igikombe cy’umwaka wabanje ubu bakaba batarabashije no kurangiza mu makipe ane azakina UEFA Champions League bakaba banasoje umwaka ku mukino wa nyuma banyagirwa na Newcastle United ibitego 3-0.

Amakipe nka Manchester United ya kabiri, Tottenham Hotspur na Liverpool zizaserukana na Manchester City mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi naho Chelsea, Arsenal na Burnley yatunguranye cyane ikarangiza ari iya karindwi zikazakina Europa League benshi bakunze kwita irushanwa ryo ku wa “Kane nyuma y’Urunana”.

Uyu mwaka usize amakipe atatu amanutse mu cyiciro cya kabiri ari Swansea City yari yazamutse mu 2011, Stoke City yari imazemo imyaka 10 ndetse na West Bromwich Albion F.C yari imazemo imyaka umunani.

2018 wabaye umwaka w’amateka kuri rutahizamu w’Umunyamisiri Mohamed Salah watsinze igitego cya 32 ku munsi wa nyuma gituma aca agahigo ka byinshi byari byaratsinzwe n’umukinnyi umwe mu mwaka kari gasangiwe na Alan Shearer, Cristiano Ronaldo na Luis Suarez batsinze 31 mu bihe bitandukanye.

Wabaye n’umwaka wa nyuma ku mutoza Arsene Wenger wari umaze imyaka 22 muri Arsenal, aho yatwaye ibikombe bitatu bya shampiyona, birindwi bya FA Cup, birindwi bya FA Community Shield akaba yaratowe nk’umutoza w’umwaka mu Bwongereza inshuro eshatu, anaba umutoza mwiza ku Isi rimwe ahabwa n’ibindi bihembo byinshi.

Nubwo mu myaka yashize bamwe mu bafana ba Arsenal bagiye bagaragaza kutamwishimira kubera umusaruro muke, ku mukino we wa nyuma ku kibuga Emirates mu Cyumweru gishize yasezeweho gitwari ndetse no ku mukino usoza shampiyona, abafana ba Huddersfield Town bari bitwaje ibyapa biha icyubahiro uyu mufaransa.

Leroy Sane wa Manchester City niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka ukiri muto
Manchester City niyo yegukanye igikombe uyu mwaka
Mohamed Salah ashimira Imana nyuma yo kwandika amateka mashya muri Shampiyona y'u Bwongereza
Mohamed Salah niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi n'icy'umukinnyi mwiza muri Shampiyona y'u Bwongereza
N'abafana ba Huddersfield Town bahagurutse baha icyubahiro Wenger
Umutoza Pep Guardiola wanyuze mu makipe arimo FC Barcelone na Bayern Munich, ni ubwa mbere ikipe ye igize amanota 100 mu mwaka
Umukinnyi wa Southampton, Dusan Tadic, nyuma yo gutsindwa na Manchester City yazengurutse ikibuga yambaye ubusa yishimira ko ikipe ye itamanutse mu cyiciro cya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza