IGIHE.com > Imikino > Football

APR FC ikomeje kwiharira ibikombe byo mu Rwanda


Yanditswe kuya 5-07-2012 - Saa 08:35' na Ally Muhawe

APR FC yaraye yegukanye igikombe cy’Amahoro ku nshuro yayo ya karindwi nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1, mu mukino wa nyuma w’icyo gikombe wabereye I Remera kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nyakanga.

APR FC ubu ni yo kipe yihariye ibikombe byombi byo muri uyu mwaka, icya shampiyona y’u Rwanda ndetse n’iki cy’Amahoro.
Muri uwo mukino buri kipe yari ifite inyota yo kuzamura igikombe, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku bundi.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi ahuzagurika, ku munota wa 20 w’igice cya kabiri ni ho Police FC yaje kubona penaliti yatewe neza na Kagere Meddie ivamo igitego, nyuma y’aho ku munota wa 34 w’umukino icyo gitego cyaje kwishyurwa na Mugiraneza Jean Baptista “Miggi” agitsindishije umutwe.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya kimwe ku kindi, hongerwaho iminota 30 kugira ngo igikombe kibone nyiracyo.

Iminota y’inyongera yatangiye APR FC irusha Police FC gusatira izamu, nk’aho Seleman yahushije igitego ku buryo bwiza yari abonye. Iminota 15 y’igice cya mbere cy’inyongera yarangiye zikinganya kimwe ku kindi ndetse bigaragara ko abakinnyi benshi bananiwe. Iminota 15 y’igice cya kabiri cy’inyongera nyuma yatangiye Police FC ihanahana neza imipira, ariko yajyera ku izamu ikawutakaza.

Ku munota wa 26 w’igice cya kabiri cy’iyo minota y’inyongera nibwo APR FC yaje kubakosora ku gitego cyiza cyatsinzwe na Karekezi Olivier wari winjiyemo asimbuye.

Umukino warangiye Police FC itsinzwe bibiri kuri kimwe na APR FC, bikaba bibaye ubugira kabiri Police FC ijyera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro igatsindwa na APR FC.
Ikipe ya Rayons Sports niyo yegukanye umwanya wa gatatu, nyuma yo gutsinda AS Kigali kuri penaliti, kuko bari banganyije ibitego 2 kuri 2.

IBITEKEREZO
Star à domicile !!! Comment ? Aha niho tuzajya tubarebera. None se wa mugani ko ino aha mwikirigita mugaseka !! Kandi iyo murenze umupaka w'u Rwanda ko nta NZENZE muzasanga mu kibuga abasifurira !! Sha cyakoze iki gikombe cya CECAFA nimutakizana mu Rwanda nta n'icyo muzaba mumaze muzaba muri no gutesha agaciro amafaranga babamenamo. Mu Rwanda ho rwose twaremeye mushatse mwajya mwajya munagitumaho bakakibazanira ahari mutiriwe munakina. Kubona n'amategeko ahinduka ako kanya iyo agiye kugonga star à domicile !! Gusa nizereko byarangiranye na KAZURA na Jules. Amahirwe masa. MUKURA twaje.
Musubize13.07.2012 saa 03:00
M.K
CECAFA bazayikubitaaa itahe batakiyihamagara Nyandwi cg Nyaminani ahubwo noneho izitwa NYABYENDA F.C keretse nibayidohorera cg ikaba yaravumbuye tekinike nshya zo muri CECAFA ,nayifuriza gusa basi kwihagararaho ntizongere gukoz'ikimwaro abanyarwanda.
Musubize5.07.2012 saa 17:02
Kanyarabonye
APR KOMEZA UTSINDE KUKO UBA WABIKOREYE NAHO UREKE ABAVUGA BAVUGE IKINTU CYOSE NIGIHE CYACYO.BURIYA NOHANZE IGIHE CYAHO NIKIGERA MUZAKIZANA.KDI ABO BABA BAVUZE IBYO BAVUGA BAJYE BIBUKA KO N,AMAVUBI ARI EQUIPE NATIONALE YAGIYE MURI CAN KUNSHURO YAMBERE 2004 NIGIHE YARAMAZE.SOW NATWE NISAHA ITARAGERA NIDUTEGURE TWIHANGANE UWITEKA ISAHA YE NIGERA TUZEMEZA ABAHAKANYI.NAHO MWE MWABA RAYON MWE NI UGUME MUMATIKU YANYU MUFASHIJWEMO NIYO MBURA MUKORO KATAUTIIIIIIII
Musubize5.07.2012 saa 13:58
MUNANA
Nimwishime sha n'ubundi hari uwavuze ngo uhagarikiwe n'ingwe aravoma, none se wowe umwana wonse ibere rya nyina n'uwarezwe n'ibijumba n'amazi bakurakimwe cg bakomera kimwe ? N'aho jye ahubwo mbona andi makipe ahanyanyaza nayo ahawe amahirwe ku bushobozi ahubwo mbona yanagera kure kurenza na APR ihorana ubwiyemezi
Musubize5.07.2012 saa 13:42
bona
STAR A DOMICILE !!!!1 BIYIMARIYE IKI SE ? KWIRIRWA IVANGA FOOTBALL YACU GUSA I !!! ESE UBUNDI YUMVA YAKINA YONYINE NIBYO BYAYISHIMISHA !??? UHAGARIKIWE N'INTARE ARAVOMA !!
Musubize5.07.2012 saa 11:06
zidane
apr oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee ! ndishimye cyane pe !!!!!!!!!!!!!!!!ibikombe byose nibyacu.
Musubize5.07.2012 saa 10:40
dj
na rayon sport iza bitwara !!!!!!!!!!!!!!!
19.07.2012 saa 14:12
dadou
apr fc niya mbere naho reka ibereke . apr fc ndùyikunda . nzayigwa inyuma .
Musubize5.07.2012 saa 10:29
dj
Gatete nawe ntukabeshye nggo APR n'ikipe utakw'irara ngowatsinze !! cyeretse niba uvuga hano m'URWANDA,nah'ubundi aaaah reka uzirebere ejobundi muri CECAFA !!!!!!!!!!!!!!!
Musubize5.07.2012 saa 04:56
FRANK
ibuzwe niki ko yikirigita igaseka ikagirango irakomeye ? kandi a aha mu rwanda yikinisha ntayandi makipe ahari ? yagera hanze si ukuyinyagira igahinduka nyandwi cg nyamunani ??
Musubize5.07.2012 saa 04:04
issa
APR FC Oyee ! komereza aho abakunzi bawe bakuri inyuma, ubundi ikipe nka APR s'ikipe watsinda igitego 1 cg 2 uyibanje ngo wirare wumve ko wabonye itsinzi,police yamaze kubona kiriya gitego yumva ko ibonye igikombe,ubona imbaraga ziragabanutse mugihe APR yo iba ibaye nkintare yakomeretse ,ok basi Police yihangane cyane n'abafana bayo ubwo izagerageza amahirwe ubutaha.
Musubize5.07.2012 saa 03:33
gatete
Mubareke bitwarire ibikombe nta kundi. Byose ko ari iby'isi se !! Vive APR matsamakipe !
Musubize5.07.2012 saa 03:30
######
APR ishimisha abafana, aliko ikwiye kumenya ko hari ahantu igera ikababaza. KUBA ITITWARA NEZA MU MARUSHANWA YO HANZE Y'IBIHUGU BIGIZE CECAFA, birababaza, kandi bigatuma hari abayiHA akazina ka STAR A DOMICILE. NIKOSORE, ISHYIRE IMBARAGA MU GUSHAKA MU GIHUGU CYOSE ABANA BATO B'ABANYARWANDA, IBASHYIRE MU ISHURI RYA SPORT BAKURIREMO, KUKO ABANYAMAHANGA BARAYIHENDA KANDI NTIBAYIFASHA KUGERA KURE.
Musubize5.07.2012 saa 03:13
big
APR oyeeeeeeeeeeeeeeeee !!!!!!!!!!!!!!! big up Tuzazana n'icya CECAFA
Musubize5.07.2012 saa 02:29
umufana w’imena

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!