IGIHE.com > Imikino > Football
Amagaju FC yabonye abaterankunga bashya

Amagaju FC yabonye abaterankunga bashya


Yanditswe kuya 4-02-2013 - Saa 09:28' na Marie Chantal Nyirabera

Amakuru ava mu buyobozi bw’ikipe Amagaju FC ya ruhago yo mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, avuga ko iyi kipe yabonye abaterankunga bashya ari bo banki na sosiyeti y’ubwishingizi.

Visi Perezida w’iyi kipe Nshimiyimana Jean Pierre, avuga ko Amagaju izajya yamamaza izi sosiyete na zo zikagira amafaranga ziyiha; ngo bikazanafasha Akarere ka Nyamagabe kari gasanzwe kayitaho.

Avuga ko ibi bizatuma ikipe yabo itera imbere, ubu ngo bakaba bararangije kumvikana ku mikorere igisigaye ari ugusinya amasezerano.

Nshimiyimana avuga ko aba baterankunga bazatangazwa ari uko amasezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku mugaragaro.

Iyi kipe y’Amagaju isanzwe ifashwa n’Akarere ka Nyamagabe. Akarere kari karateganyije milyoni ijana zo kuzayifasha mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO