00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino wa Etincelles FC na AS Muhanga wasubitswe amakipe yombi yageze muri Stade Umuganda (Amafoto)

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 17 Kamena 2021 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Umukino wa Etincelles FC na AS Muhanga wari uteganyijwe kubera kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Kane, wasubitswe amakipe yombi yamaze kuhagera.

Akarere ka Rubavu uyu mukino wagombaga kuberamo kari mu tuzahajwe na Covid-19, ku buryo kashyizwe muri “Guma mu Karere” guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021.

Kugeza ubwo haburaga iminota 30 ngo umukino utangire, amakipe yombi yari yangiwe kwinjira muri Stade Umuganda ndetse n’abagombaga gusifura uyu mukino bemerewe kwinjira mu Karere ka Rubavu.

Hari amakuru yavugaga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu yatanze uburenganzira ngo umukino ube ariko Visi Meya akabyanga.

Nyuma yaho, bose bemerewe kwinjira ndetse abakinnyi batangira kwambara ku buryo hari icyizere ko umukino ushobora kuba nubwo hari byinshi byari bikiganirwa hagati y’ubuyobozi bw’amakipe yombi n’ubw’Akarere ka Rubavu.

Ahagana saa 15:20 ni bwo amakipe yombi yamenyeshejwe ko umukino usubitswe, AS Muhanga yurira imodoka isubira mu Majyepfo.

Umunyamabanga Mukuru wa Etincelles FC, Kabanda Innocent, yabwiye IGIHE ko isubikwa ry’uyu mukino ryatewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ariko by’umwihariko ikipe ya AS Muhanga ikaba itari ifite uruhusa rwo kwinjira mu Karere ka Rubavu nubwo yari ifite uruyihakura.

Ati “Batubwiye ko ari amabwiriza yo kwirinda COVID-19 agomba kubahirizwa, ko AS Muhanga yaje nta burenganzira ifite bwo kwinjira mu Karere ka Rubavu."

Amakuru IGIHE yamenye ni uko AS Muhanga yasabiwe n’Akarere ka Muhanga uruhushya ruzayifasha kuva i Rubavu, ariko ikaba yagombaga no kuba ifite urundi rwanditse ruyemerera kuhinjira.

Undi wavuganye na IGIHE yavuze ko FERWAFA yasabiye AS Muhanga urwo ruhushya rutangwa na Polisi y’Igihugu, ariko iyi kipe iva i Muhanga rutaraboneka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yabwiye IGIHE ko batahagaritse umukino ahubwo bubahirije ingamba za "Guma mu Karere" zashyizweho na Guverinoma.

I Rubavu haherukaga kubera umukino ku wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, icyo gihe Marines FC yahatsindiwe 1-0 na AS Kigali FC.

Etincelles FC ifite amanota atandatu ku mwanya kane na AS Muhanga ifite ubusa ku mwanya wa nyuma mu mikino ine imaze gukinwa, ziri mu cyiciro cy’amakipe umunani azavamo abiri amanuka mu cyiciro cya kabiri.

AS Muhanga yambariye hanze ya Stade
Icyangombwa cyemerera AS Muhanga kwinjira mu Karere ka Rubavu
Etincelles FC nayo yabanje guhezwa hanze ya Stade Umuganda isanzwe yakiriraho imikino yayo
Stade Umuganda yari kwakira umukino wa Etincelles FC na AS Muhanga
Umunyezamu wa Etincelles, Nduwayo Danny Barthez , yinjira ku kibuga
Abakinnyi ba Etincelles FC bari muri Stade Umuganda bategereje kumenya umwanzuro
Abashinzwe ibijyanye na COVID-19 ku kibuga bari bahari
Byarangiye AS Muhanga yuriye imodoka, isubira mu Majyepfo

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .