00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports na APR FC mu makipe afite abakinnyi batangiye gukora ibizamini bya Leta

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Amwe mu makipe yo mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu Rwanda, afite abakinnyi bari ku rutonde rw’abari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, byatangiye kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021.

Si kenshi amakipe yo mu byiciro byombi mu Rwanda, aba afite abakinnyi bakiri mu mashuri yisumbuye ariko uyu mwaka hari abari bakiri muri icyo cyiciro.

Amakipe atanu muri 16 akina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda ni yo afite abakinnyi bakora ibi bizamini bya Leta bisoza ayisumbuye.

Ayo ni Marines FC ifite umukinnyi umwe, Hakizimana Félicien, AS Kigali FC ifite umwe, Nkurunziza Seth, Rayon Sports FC ifite babiri; Niyigena Clément na Rudasingwa Prince.

Gasogi United ifite umwe, Ruganzazi Prosper mu gihe Gorilla FC ifite Rutonesha Hesbone naho APR FC ifite umwe usoza amashuri yisumbuye wo mu Ikipe Nkuru na 14 bo mu ikipe y’Abato barimo 10 basoza amashuri yisumbuye na bane basoza icyiciro rusange ’Tronc Commun’.

Interforce FC ni imwe mu makipe yo mu Cyiciro cya Kabiri afite abakinnyi bakora ibi bizamini, aho ifitemo batanu ari bo Kayumba Jimmy, Ntwari Olivier, Murenzi Jacques, Nshuti Fabrice na Mugisha Karangwa.

Ikigo gishinzwe Ibizamini mu mashuri abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri 122.320 barimo abahungu 67.685 n’abakobwa 54.635 ari bo bari ku rutonde rw’abagomba gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange.

Abanyeshuri bakora ibisoza amashuri yisumbuye ni 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byakozwe hagati ya tariki 12-14 Nyakanga.

Myugariro wa Rayon Sports, Niyigena Clément, ari mu bakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye
Rugangazi Prosper wa Gasogi United wiga kuri GS Ndera, na we arakora ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye
Hakizimana Félicien wa Marines FC asanzwe yiga kuri ESIG y'i Rubavu
Rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince ari mu bari gusoza umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .