00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri ya Siporo yavuze ku bakinnyi bakanyujijeho barenzwa ingohe

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 15 Kamena 2021 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko siporo y’u Rwanda ifite icyuho cy’abakinnye ariko basoza bagahita bayitera umugongo, ashimangira ko bakwiye guhabwa agaciro bakwiye.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri ya Siporo, amashyirahamwe y’imikino ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye na siporo y’u Rwanda.

Iyi nama igamije kuganira ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki ya Siporo Ivuguruye ndetse n’uruhare rwa buri mufatanyabikorwa.

Ubwo Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yasobanuraga zimwe mu mbogamizi iyi Minisiteri ifite, yavuze ko harimo kuba bamwe bakinnye mu myaka ishize, basoza gukina ntibongere guha umwanya siporo y’u Rwanda ariko ahanini bitewe n’uko badahabwa agaciro.

Ati “Dufite ikibazo cy‘uko nta bakinnyi b’icyitegererezo abana bakora siporo bazareberaho. Kuko usanga abakinnye (Legends) baba batagiha umwanya siporo ariko bigaterwa n’uko nta mwanya bahabwa. Turifuza gukorana cyane n’abakinnye muri siporo zitandukanye. Mbese tugaha agaciro abo bakinnye."

Kugeza ubu mu Rwanda, abasoza gukina mu mikino itandukanye bahita bashaka ibindi bajyamo bitandukanye na Siporo.

Aho byakunze kuvugwa cyane ni mu mupira w’amaguru, aho abakinnye barimo Mbonabucya Désiré, Gatete Jimmy, Sibomana Abdoul n’abandi, bahise bava mu Rwanda bakajya mu bundi buzima bwabo ariko impamvu nyir’izina ari uko badahabwa umwanya uhagije wo gutangiramo ibitekerezo byabo byubaka siporo y’u Rwanda.

Minisitiri Munyangaju ubwo yatangizaga inama yasabye abayobozi b'amashyirahamwe y'imikino ko bazafatanya mu rugendo rw'imyaka 10 batangiranye
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni we watangije iyi nama
Umunyamabanga Uhoraho Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yashimangiye ko abakinnye bakwiye guhabwa agaciro
Inama nyunguranabitekerezo kuri Politiki ya Siporo Ivuguruye, yitabiriwe n'abayobozi b'amashyirahamwe ya siporo n'izindi nzego zifite aho zihuriye nayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .