00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manzi Thierry yasezeye kuri APR FC nyuma yo gukina umukino wa mbere mu irushanwa ry’u Burayi

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwerekeza ku Mugabane w’i Burayi mu Ikipe ya FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya mbere muri Georgia, aho yaraye akinnye umukino wa mbere mu irushanwa rya UEFA Europa Conference League, Manzi Thierry yashimiye umuryango mugari wa APR FC yabereye Kapiteni imyaka ibiri.

Ku wa 9 Nyakanga 2021 ni bwo myugariro wo hagati, Manzi Thierry, yafashe indege yerekeza muri Georgia i Burayi aho yagiye gutangira akazi mu ikipe ye nshya.

Uyu musore wari umaze imyaka ibiri ari Kapiteni wa APR FC, yaraye akinnye umukino we wa mbere muri UEFA Europa Conference League, aho yasimbuye ku munota wa 77 ubwo FC Dila Gori akinira, yatsindaga MŠK Žilina yo muri Slovakia ibitego 2-1.

Gusa, gutsinda uyu mukino ntibyari bihagije kuko ikipe nshya ya Manzi Thierry yari yatsinzwe ibitego 5-1 mu mukino ubanza ndetse yahise isezererwa.

Yifashishije Instagram, Manzi Thierry yashimiye abayobozi bakuru ba APR FC barimo Chairman wayo w’icyubahiro, Gen James Kabarebe na Chairman wayo, Lt Gen Mubarakah Muganga.

Ati “Mwanyigishije byinshi ndetse mbagiriraho umugisha wo kwerekeza hanze, kwagura impano ku bw’ibihe byiza twagiranye. Ndagira ngo mfate umwanya by’umwihariko wo gushimira ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC. Umuyobozi w’icyubahiro Gen James Kabarebe, Perezida w’Ikipe, Lt Gen. Mubarakah Muganga, Visi Perezida, Brig. Gen. Bayingana Firmin ndetse n’abandi bose babigizemo uruhare mu gushyira mu nshingano ibyo ubuyobozi bwasabwaga byose ngo tugere ku ntsinzi twifuzaga ndetse Ubuyobozi butahwemye kutuba hafi mu bihe byose twagiye ducamo."

Uyu mukinnyi yashimiye kandi umutoza Adil Mohamed Erradi wamutozaga muri APR FC, Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri iyi kipe y’Ingabo n’abo bakinanye ku ruhare rwabo bagize mu kuyifasha kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona idatsinzwe.

Ati "Nongeye gufata umwanya wo gushimira itsinda ry’abatoza b’ikipe bayobowe n’Umutoza Mukuru Mohammed Adil Erradi, ikipe tekiniki ikipe y’abaganga hakiyongeraho ushinzwe kugura no kugurisha abakinnyi muri iyi kipe Eto’o Mupenzi, abakinnyi bagenzi banjye twakoranye mu myaka ibiri ishize ku bihe byiza twagiranye, uruhare mwagize ku kwitwara neza ku ikipe, kuyihesha agaciro, kuyihesha ibikombe idatsinzwe ndetse no guhorana ishyaka ryo kuyitangira. Ntabwo nabyibagirwa mwarakoze cyane."

Manzi wageze muri APR FC avuye muri Rayon Sports yari amazemo imyaka ine, yashimiye kandi abafana b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru ku buryo bakomeje kubashyigikira nubwo mu bihe bya COVID-19 batabonye uko bagera ku kibuga.

Mu minsi ishize ni bwo Manzi Thierry yerekeje i Burayi
Manzi Thierry yahesheje APR FC ibikombe bibiri bya shampiyona
Manzi ubwo yari kumwe na Tuyisenge Jacques
Manzi yashimiye abarimo Perezida w'Icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe
Manzi Thierry asanzwe ahamagarwa mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .