00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakizimana Muhadjiri yerekeje muri Police FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri wakiniraga AS Kigali, yasinyiye Police FC nk’umukinnyi wayo mushya ku masezerano y’umwaka umwe.

Hakizimana Muhadjiri ni umwe mu bakinnyi batari bake basoje amasezerano ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2020/21.

Umwe mu bo hafi muri Police FC, yabwiye IGIHE ati "Byamaze kurangira. Hakizimana Muhadjiri yasinye umwaka umwe."

Ibiganiro hagati y’impande zombi byatindijwe n’uko Hakizimana Muhadjiri yasabwaga gusinya imyaka ibiri kuri miliyoni 20 Frw, ariko we ntabikozwe, ashaka ko bakuba kabiri miliyoni 15 Frw yasabye ku mwaka umwe ubundi akabona gusinya imyaka ibiri.

Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP Bikorimana Obed, yari yabwiye IGIHE ko Muhadjiri ari umwe mu bakinnyi bifuza, gusa ntiyemeza ko bamusinyishije.

Ati “Ntabwo ari byo, gusa na we ni umwe muri benshi twifuza kandi nta n’ikipe itakwifuza umukinnyi mwiza.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 ku byangombwa akiniraho, amaze mu Rwanda umwaka umwe yakiniyemo AS Kigali nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Yerekeje muri Asia nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, na yo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Hakizimana Muhadjiri uvukana na Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.

Nyuma yo kuzamurwa n’Umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.

Abandi bakinnyi bavugwa muri Police FC barimo Nsabimana Eric ‘Zidane’ usoje amasezerano muri AS Kigali na Usengimana Danny usoje amasezerano muri APR FC.

Uretse Police FC, andi makipe yari mu rugamba rwo gusinyisha Hakizimana Muhadjiri ni Rayon Sports na AS Kigali asojemo amasezerano.

IGIHE yamenye ko uyu mukinnyi yari afitanye gahunda n’ubuyobozi bwa AS Kigali guhera ku wa Gatatu kugira ngo bagirane ibiganiro byo kongera amasezerano, ariko akabura, aho mu mpamvu yatanze harimo ko imodoka yamupfiriyeho.

Hakizimana Muhadjiri yasinyiye Police FC amasezerano y'umwaka umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .