Amavubi mu mukino w’ishiraniro na Togo, Mashami asabwamo guhindura imikinire

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu, Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Mutarama 2021 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Twibagirwe imikino ibiri yatambutse twishimiraga kunganya, kuri iyi nshuro biratandukanye, u Rwanda rurasabwa gutsinda bitaba ibyo rugasezererwa muri CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun.

Ku wa Kabiri, Ikipe y’Igihugu izakina n’iya Togo mu mukino w’ishiraniro usoza iyo mu itsinda C rya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Amavubi ya gatatu mu itsinda n’amanota abiri, nta kindi asabwa uretse gutsinda, cyane ko mu mikino amaze gukina nta n’umwe yatsinze, gusa nta n’ubwo yinjijwe igitego.

Togo zigiye guhura, yafatwaga nk’ikipe nto muri iri rushanwa, ariko yagaragaje ko atari agafu k’imvugwarimwe ubwo yatsindaga Uganda ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wo mu matsinda mu gihe yatsinzwe na Maroc bigoranye ku gitego 1-0.

Ibyo mu itsinda C biracyari bibisi kuko buri kipe ishobora gukomeza mu gihe yakwitwara neza ku wa Kabiri. Kugeza ubu, Maroc iyoboye n’amanota ane, Togo atatu, u Rwanda abiri, Uganda rimwe. Ibi bivuze ko umukino wa nyuma muri iri tsinda ariwo uzasobanura byose.

Ku ruhande rw’Amavubi, irasabwa gutsinda kugira ngo yizere gukomeza bitaba ibyo aba basore basezererwa batarenze umutaru mu gihe nyamara bari babashije kwitwara neza kugeza ubu nubwo nta mukino babashije gutsinda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent, yavuze ko bagomba gukina batizigamye kuko ariyo mahirwe yonyine basigaranye yo gukomeza.

Ati “Nta kintu kinini umuntu yavuga ku mukino w’ejo kuko igisobanuro cyawo cyo kirahari. Igisobanuro cyawo kirasobanutse neza ko nta yandi mahitamo dufite, bidusaba kwinjiramo nta cyo dusize inyuma.”

Uyu mukino uteganyijwe tariki ya 26 Mutarama 2021 kuri Stade de Limbé guhera saa tatu z’ijoro. Ku rundi ruhande ariko, Uganda na Moroc nazo zizaba zisobanura ngo zishakemo ugomba gukomeza hagati yazo kuri Stade de la Réunification i Douala.

Abakinnyi bameze neza uretse Iradukunda Bertrand wagize imvune idakanganye ubwo bari mu myitozo akagongana na Rutanga Eric gusa Mashami yavuze ko afite amahirwe yo kuzakina uyu mukino.

Uko itsinda C rihagaze mu mibare

Urutonde ruyobowe na Maroc ifite amanota ane, ariko na yo ntirizera gukomeza muri ¼, gusa yo irasabwa kunganya uko ariko kose kugira ngo ikomeze. Mu by’ukuri, iyi kipe ifite amahirwe asa n’aho yisumbuyeho kurusha izindi biri kumwe mu itsinda, gusa na yo ntibizayorohera kuko umukino wa nyuma iwufitanye na Uganda ifite inota rimwe kugeza ubu.

Kuri Uganda y’umutoza Johnny McKinstry, uzaba ari umukino wo gupfa no gukira kuko ntacyo iramira ndetse iramutse itsinze Maroc, yagira amanota ane bigakomeza imibare yo muri iri tsinda bishobora no kuyiha amahirwe yo gukomeza bitewe n’umubare w’ibitego yaba yatsinze.

U Rwanda rufite amanota abiri kuko imikino ibiri yose rwayinganyije ubusa ku busa, rurasabwa gutsinda kugira ngo ruhigike Togo irurusha amanota dore ko ibizava mu mukino warwo ntaho bihuriye n’ibizava mu mukino uzahuza Uganda na Maroc.

U Rwanda rutsinze rwagira amanota atanu, rugategereza kumenya uwo bizazamukana muri iri tsinda no kumenya uzazamuka ariyoboye.

Kuri Togo, kunganya bizaba biyihagije kuko ibizava hagati ya Maroc na Uganda bizatuma ikipe imwe muri zo isubira mu rugo.

Imikinire ya Mashami nirwo rufunguzo ruzafasha Amavubi gukomeza muri ¼

Bamwe mu bakurikiranira hafi Amavubi basanga Mashami akwiye gufungura umukino agakina bitandukanye n’ibyo asanzwe akina, aho yasaga ahanini n’urangwa no kugarira.

Hari abavuga ko yakabaye aha amahirwe Byiringiro Lague utarifashishwa muri iyi mikino agafatanya n’abagenzi be gushaka ibitego dore ko mu mikino ibiri iheruka Amavubi atarinjiza igitego mu izamu ry’uwo bahanganye, gusa uburyo bwo gutsinda bwo bwagendaga buboneka.

Abavuga ko Amavubi akwiye gukina umukino ufunguye bashingira ahanini ku kuba nta yandi mahitamo ahari yo gukomeza muri ¼ ku ikipe y’Igihugu uretse gutsinda Togo uko byamera kose.

Mu mikino ibiri Amavubi amaze gukina muri CHAN 2020, yaranzwe no kugarira cyane, agashingira ku bakinnyi b’inyuma bo ku mpande bazamuka cyane barimo Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel, gusa ikibazo kikaba uwatsinda iyo mipira.

Ntabwo ari uburyo bwinshi bwo ku mpande Amavubi yaremye mu mikino yombi, uretse butatu ku mukino wa Uganda, burimo imipira ibiri yashyizweho umutwe na Tuyisenge Jacques ivuye kuri Omborenga Fitina na Nshuti Dominique Savio.

Ku mipira yo hagati, Amavubi yabonye uburyo butatu gusa bukomeye burimo imipira ibiri yatewe na Hakizimana Muhadjiri, umwe kuri Uganda n’undi kuri Maroc, kongeraho uwatewe na Iradukunda Bertrand kuri Maroc.

Nk’umutoza w’amakipe y’Igihugu mu bakuru n’abakina muri Shampiyona y’u Rwanda, Mashami Vincent aheruka gutsinda umukino muri Nzeri 2019, hari muri Ethiopia, mu gushaka itike y’iri rushanwa rya CHAN 2020.

Kuva icyo gihe, Mashami amaze gutoza imikino 11, aho yanganyije umunani, atsindwa itatu kandi bikagaragara ko ikipe ye ikinira inyuma cyane yugarira, aho gusatira cyane ishaka ibitego.

Ibi bigaragarira mu buryo ahagarikamo abakinnyi mu kibuga, aho akenshi usanga ahitamo gukoresha abakinnyi babiri cyangwa batatu hagati bakina bugarira ndetse n’abakina ku mpande akabasaba gusubira inyuma cyane.

Amakipe atatu yamaze gusezererwa, abiri agera muri ¼

Muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya gatandatu uhereye muri 2009, itsinda A niryo ryamaze gusoza imikino yaryo, aho Mali na Cameroun zageze muri ¼, hasezererwa Burkina Faso na Zimbabwe yatsinzwe imikino yose.

Indi kipe yasezerewe ni Namibia yo mu itsinda D, yatsinzwe imikino ibiri ibanza.

Kuri uyu wa Mbere haramenyekana andi makipe abiri akomeza muri ¼, n’andi abiri asezererwa mu itsinda B, aho Congo Brazzaville ikina na Libya naho Niger ihure na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kugeza ubu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya mbere n’amanota ane, ikurikiwe na Niger inganya amanota abiri na Libya mu gihe Congo Brazzaville ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Mashami arasabwa gukina umukino wo gusatira kuri Togo, Amavubi akabona ibitego bikora ikinyuranyo kugira ngo akomeze muri 1/4 cya CHAN 2020
Amavubi yanganyije ubusa ku busa mu mikino ibiri yahuyemo na Uganda na Maroc muri iri rushanwa riri kubera muri Cameroun

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .