00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC ishobora gusubira ku cyo yanze; kugarura abanyamahanga ryaba ari ryo herezo ryo kuba ‘Star à domicile’?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Kamena 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Bidatinze, ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo, APR FC, bushobora gufata icyemezo cyo gusubira kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka icyenda hari gahunda yo gukinisha Abanyarwanda gusa, ariko ikaba itaratanze umusaruro ukenewe mu marushanwa mpuzamahanga.

Guhera mu mwaka w’imikino wa 2012/13 ni bwo ubuyobozi bukuru bw’Ingabo bwafashe icyemezo cyo gusezera abanyamahanga muri APR FC, hahabwa umwanya abakinnyi bakiri bato b’Abanyarwanda bari biganjemo abavuye mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

Imwe mu mpamvu zatumye abanyamahanga bashyirwa ku ruhande muri APR FC harimo kuba barahabwaga amafaranga y’umurengera kandi ntibatange umusaruro ushamaje.

Police FC na yo nk’Ikipe y’Urwego rushinzwe umutekano, yateye ikirenge mu cya APR FC, ariko Ikipe y’Ingabo yasaga n’iyari imaze iminsi itegura iyi gahunda kuko hari hashize imyaka itatu itangije ishuri ry’umupira w’amaguru rizamura abakinnyi bakiri bato b’Abanyarwanda.

Ubwo Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1993 ni bwo hashinzwe amakipe ya APR mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball, intego nyamukuru ari ubusabane.

Ayo makipe yakinnye imikino ya gicuti n’urubyiruko rw’abakombozi bo mu Ishyaka PSD ndetse nyuma yo kubohora u Rwanda, APR FC yakinnye na Vital’o yo mu Burundi na Express yo muri Uganda.

Mu myaka yayo ya mbere nyuma yo kugera mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda, APR FC yakinagamo abasirikare bavanze n’abandi bakinnyi basanzwe bari bakomeye bavuye mu yandi makipe nka Nshimiyimana Eric na Bizimana Didier ndetse ubwo yahagarariraga u Rwanda muri CECAFA yo mu 1996, yarimo abakinnyi nka Masudi Djuma.

Ibyo byayifashije kuba ikipe ikomeye, itangira guhatana no ku rwego mpuzamahanga, aho yageze muri ½ cya African Cup Winner’s Cup mu 2003 mbere yo gutwara CECAFA Kagame Cup ya mbere mu 2004.

Iyi kipe yarimo abakinnyi bakomeye icyo gihe, aho mu bakundaga kwifashishwa harimo Ndizeye Aimé Ndanda, James Odoch, Ntaganda Elias, Francis Gonzaga, Didier Bizimana, Manfred Kizito, Jimmy Mulisa, Olivier Karekezi, Mark Sirengo, Jimmy Gatete na Hamdun Makoyi.

Guhangana n’amakipe ya Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura Victory Sports na Atraco FC, yari akomeye hagati ya 2004 na 2009, byatumye APR FC ikunda kugura abanyamahanga batandukanye barimo n’abavaga hakurya y’amazi magari mu bihugu bya Brésil na Haiti.

Mu 2005, APR FC yarahindutse, hazamo abandi bakinnyi barimo Umunya-Uganda Hassan Mubiru n’Umunya-Kenya, Titus Mulama, bageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup, batsindwa na Villa SC ibitego 3-0.

Nyuma y’imyaka ibiri, APR FC yihimuye kuri bagenzi ba Villa SC, itsinda URA FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wa CECAFA ya 2007 mu gihe mu 2010, ibifashijwemo n’abarimo Didier Kapet, Abbas Rassou, Xavier Léon, Eric Bokanga, Odhiambo Moses, Victor Nyirenda na Chiukepo Musoweya, yatsinze St George ku mukino wa nyuma ibitego 2-0, itwara iri rushanwa ku nshuro ya gatatu aribwo iriheruka.

Mu myaka umunani kuva mu 2005 kugeza mu 2012, APR FC yegukanyemo ibikombe birindwi bya Shampiyona, uretse icya 2008 cyatwawe na Atraco FC.

Ikipe yarimo Umugande Habib Kavuma, Umunya-Kenya Moses Odhiambo, Ndikumana Selemani na Papy Fatty bo mu Burundi n’Umunye-Congo Kabange Twite, ni yo ya nyuma iheruka kugaragaramo abanyamahanga muri APR FC mu mwaka w’imikino wa 2011/12.

APR FC ishobora kongera gukinisha abanyamahanga nyuma yo guhagarika iyo gahunda kuva mu 2012

Politiki yo gukinisha Abanyarwanda yafashije APR FC gukomeza kuyobora ruhago y’u Rwanda ariko isubira inyuma i mahanga

Ku wa Gatanu, tariki ya 25 Kamena 2021, APR FC yabaye ikipe ya kabiri mu Rwanda yatwaye igikombe cya Shampiyona inshuro ebyiri yikurikiranya idatsinzwe [Nyuma ya Kiyovu Sports mu 1989/90 na 1992/93] nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 6-0 mu mukino wabereye kuri Stade Huye.

APR FC yashinzwe mu 1993, mu myaka 26 imaze ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda kuva mu 1995, imaze kwegukana ibikombe 19 bya Shampiyona, umunani by’Igikombe cy’Amahoro na bitatu bya CECAFA Kagame Cup.

Kuba ibi bikombe byose yarabitwariye ku butaka bw’u Rwanda ndetse muri iyi myaka ya vuba ikaba itagera kure ku ruhando Nyafurika cyangwa muri CECAFA Kagame Cup iyo yakiniye hanze, bituma bamwe bayita ‘Star á domicile’ bashaka kuvuga ko ubushongore n’ubukaka bwayo bugarukira mu Rwanda gusa.

Mu mpera za 2012 ni bwo APR FC yatangiye gukinisha Abanyarwanda gusa ndetse abakinnyi bayo biganjemo abakiri bato, batangira begukana irushanwa ryateguwe na FPR ku isabukuru yayo y’imyaka 25 mu Ukuboza uwo mwaka.

Gusa, iyi kipe yari itaramenyerana, yasezerewe na Vital’o mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, iba iya gatatu muri Shampiyona yatwawe na Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 202/13 ndetse icyo gihe yanyagiwe n’iyi kipe zihora zihanganye ibitego 4-0.

Mu 2014, APR FC ntiyasohotse kuko AS Kigali ari yo yatwaye Igikombe cy’Amahoro mu mwaka wari wabanje.

Kuva muri uwo mwaka, APR FC yegukanye Shampiyona inshuro eshatu zikurikiranya ariko ku rwego mpuzamahanga igorwa no kurenga umutaru dore ko ibihe byiza yagize byari ukugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2014 kuri Stade Amahoro.

Mu 2015, APR FC yasezerewe muri ¼ cya CECAFA inyagiwe 4-0 na Khartoum yo muri Sudani, isezererwa mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League itsinzwe 4-0 na Al Ahly mu gihe mu 2016 na bwo yasezerewe mu ijonjora rya kabiri na Young Africans ku bitego 3-2 mbere yo gukurwamo na Zanaco FC mu ijonjora rya mbere ryo mu 2017.

Nyuma y’uwo mwaka, uretse kuba ubuyobozi bwa APR FC bwari bwaragerageje gushaka abakinnyi bose bakiri bato bafite inkomoko mu Rwanda barimo Yannick Bukebuke, Issa Bigirimana, Nininahazwe Fabrice n’abandi bukabagura, mbere y’umwaka wa 2017/18 na 2018/19, bwitabaje Abanyarwanda beza bakinaga hanze barimo Iranzi Jean Claude, Omborenga Fitina, Usengimana Danny, Rusheshangoga Michel, Nshuti Innocent na Mugiraneza Jean Baptitse, bongerwa mu bavuye mu yandi makipe mu Rwanda.

Nta mpinduka byatanze mu marushanwa mpuzamahanga kuko mu 2018, APR FC yasezerewe na AC Djoliba mu ijonjora rya kabiri cya CAF Confederation Cup ndetse ntiyarenga amatsinda ya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania.

Mu myaka ibiri ishize, nabwo APR FC yongeye kugerageza ubundi buryo, isezerera abakinnyi 16, yinjizamo abandi bashya biganjemo abageranye na Rayon Sports mu matsinda ya CAF Confederation Cup 2018/19.

Iyi kipe nshya, ntiyarenze ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye i Kigali mu 2019, gusa yatwaye Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe mu mikino 23 yari imaze gukinwa mbere y’uko haduka icyorezo cya COVID-19.

Igihe cyaba cyigeze ngo APR FC isubire ku cyo yanze?

Uretse guhindura ibiragano by’abakinnyi b’Abanyarwanda mu buryo butandukanye ariko umusaruro ukanga, APR FC yahinduye abatoza mu buryo butandukanye kuva mu 2012 kuva kuri Nshimiyimana Eric, Andreas Spear, Mashami Vincent, Dr Ljubomir Petrović, Dusan Dule, Rubona Emmanuel, Nizar Khanfir, Kanyankole Yaoundé, Rwasamanzi Yves, Mulisa Jimmy, Dr Ljubomir Petrović, Zlatko Krmpotić na Adil Mohammed Erradi, gusa muri abo bose nta wigeze uyifasha kurenga ijonjora rya kabiri mu marushanwa Nyafurika.

Ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru wa RBA niba hari gahunda yo guhindura, bagatangira gukinisha abanyamahanga guhera mu mwaka utaha w’imikino, umutoza Adil Mohammed Erradi wari umaze guhesha APR FC igikombe cya kabiri cya Shampiyona idatsinzwe, yavuze ko nta makuru abifiteho, ariko bazakomeza kugerageza amahirwe bakoresheje abakinnyi b’Abanyarwanda.

Ati “Kuri ubu, njye ndi gukorana n’abakinnyi bahari kandi amahame ya APR ni uko ari ikipe ikoresha abakinnyi b’abanyagihugu b’Abanyarwanda. Magingo aya nta makuru na mba mfite ajyanye n’ibyo kandi abayobozi bahora bafite intego yo kuzamura Abanyarwanda no kubaka ikipe ihatana y’abakinnyi b’Abanyarwanda.”

“Tuzakomeza kugerageza hamwe na bo, nk’uko mwabibonye ikipe yatwaye igikombe itandukanye n’iyagitwaye ubushize. Ndashimira abayobozi kuri gahunda yabo, twavumbuye umunyezamu Pierre [Ishimwe], twabonye abakinnyi beza nka Yannick [Bizimana] wari muri Rayon Sports na Muhanga mbere, twabonye Bosco [Ruboneka], twabonye Keddy [Nsanzimfura] bitwaye neza kimwe na Fils [Ndayishimiye Dieudonné], abakinnyi bose b’Abanyarwanda twaguze batanze umusaruro kandi twatwaye Shampiyona."

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubuyobozi bwa APR FC bwababajwe cyane n’uburyo yasezerewe itarenze ijonjora rya mbere rya CAF Champions League ya 2020/21 ubwo yakurwagamo na Gor Mahia yo muri Kenya ndetse bumaze iminsi butekereza uburyo hakongera gukinishwa abanyamahanga.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’amatora ya FERWAFA yabaye ku Cyumweru, tariki ya 27 Kamena 2021, Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yashimangiye ko bazakomeza gukinisha Abanyarwanda nyuma yo kubigirwamo inama n’Umukuru w’Igihugu nubwo batangiye kubikurikiza batinze.

Ati “Twigeze kugira igihe kinini dukinisha abanyamahanga n’ubundi umusaruro ugasanga ntabwo ari wa wundi ushimishije, ariko nyuma y’aho [Perezida Kagame] afatiye icyemezo akavuga ngo niba mutavuye mu bintu by’abanyamahanga mukishakamo imbaraga nk’Abanyarwanda ibyo mwafashwaga nk’abanyamuryango yewe na Minisiteri yanyu, tuzasaba bigabanywe. Twaje kumvira ariko twumvira twarakererewe.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari yo politiki dushaka kuzasubiramo, ubwo twaba dusubira inyuma. Turashishikariza n’abandi bemere bibavune, Abanyarwanda batsinda ibitego barahari, barashoboye.”

Abajijwe niba APR FC idaterwa ipfunwe no kwitwa ‘Star à domicile’ [ikipe nziza yo mu rugo gusa], Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko ari ipfunwe rikomeye ndetse nibabona Abanyarwanda badashobora kubageza ku rwego rwifuzwa, bazashaka abakinnyi b’abanyamahanga bake bashobora gukora ikinyuranyo.

Ati “Iryo ni ryo pfunwe rikomeye cyane, ni naryo rivuga ngo bikomeje gutya, tubona Abanyarwanda ibyo byose twabahaye batarenga iyo ntambwe ngo batuganishe aho twifuza, ubwo bazaba badusunika mu gutekereza gushaka abanyamahanga kandi si byo twifuza. Muri politiki, turifuza kurenga ibyo bya ’star à domicile’ tukagera kure hashoboka.”

“Umwaka utaha w’imikino mu Rwanda tuzakomeza gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda, dutangiye bitewe n’amarushanwa menshi tuzaba turimo ni yo azaduha igipimo. Nitubona batazamutse uko tubyifuza ubwo tuzemera kubera iryo rushanwa nibiba ngombwa dushake umukinnyi umwe cyangwa babiri bakora ikinyuranyo, ariko turavuga ko nta nyungu ku Amavubi, nta nyungu ku mupira w’u Rwanda, bitabujije ko abandi babikora.”

Kuva mu 2009, ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC rimaze gutanga abakinnyi 117 ndetse Byiringiro Lague ushobora gutangwaho asaga ibihumbi 130€ naramuka yerekeje mu Busuwisi mu mpeshyi, azaba abaye uwa mbere warizamukiyemo, ugiye gukina hanze avuye mu Ikipe y’Ingabo.

Nubwo APR FC yafashije kubona abo bakinnyi bose bajya mu makipe atandukanye mu gihugu, mu myaka ibiri ishize, na yo yashoye amafaranga igura abandi mu makipe arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura Victory Sports na AS Muhanga, akaba ari bo bayifashije gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona yikurikiranya idatsinzwe.

Manzi Thierry, Mutsinzi, Ange, Niyonzima Olivier ‘Seif’ na Bizimana Yannick ni abakinnyi batanu bavuye muri Rayon Sports mu myaka ibiri gusa, batanzweho asaga miliyoni 100 Frw mu gihe Tuyisenge Jacques bivugwa ko ahembwa agera ku 2000$ ku kwezi, ubwe yaguzwe asaga 1/3 cy’ay’abo batanu, avuye muri Petro Atlético de Luanda.

Mu myaka icyenda ishize, APR FC yagerageje abakinnyi n'abatoza batandukanye ariko umusaruro ukomeza kuba mubi mu marushanwa mpuzamahanga. Aha Tuyisenge Jacques (iburyo) waguzwe muri Petro Atlético de Luanda ari gusuhuzanya n'umutoza we Adil Mohammed Erradi ukomoka muri Maroc
APR FC imaze kwegukana ibikombe 19 bya Shampiyona mu myaka 26 imaze ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda
Umukinnyi umwe wazamukiye muri APR FC (umunyezamu Ishimwe Jean Pierre) ni we wabanje mu kibuga muri 11 bakinnye umukino wa Marines FC, abandi baguzwe mu yandi makipe
Uhereye iburyo ni Manzi Thierry, Manishimwe Djabel, Niyonzima Seif (inyuma ibumoso) na Mutsinzi Ange batanzweho asaga miliyoni 80 Frw bajya muri APR FC bavuye muri Rayon Sports
Abakinnyi ba APR FC bishimira Igikombe cya 19 cya Shampiyona begukanye ku wa Gatanu
Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi yahesheje APR FC ibikombe bibiri bya Shampiyona idatsinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .