00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwatsinze u Budage, Cristiano Ronaldo akora amateka muri EURO (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Kamena 2021 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

U Bufaransa bwatangiye neza mu Gikombe cy’u Burayi cya 2020, butsinda u Budage igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu Itsinda F wabereye kuri Allianz Arena y’i Munich kuri uyu wa Kabiri.

Iminota 15 ya mbere y’uyu mukino wahuje u Bufaransa bwatwaye Igikombe cy’Isi cya 2018 n’u Budage bwatwaye icya 2014, yaranzwe n’imbaraga nyinshi, ariko nta buryo bukomeye bugana mu izamu bwabonetse.

Gusatira k’u Bufaransa mu minota mike yakurikiyeho kwatumye buhusha uburyo bubiri burimo umupira watewe na Paul Pogba hejuru y’izamu ariko bwinjiza igitego cyitsinzwe na Mats Hummels ku munota wa 20, ni nyuma y’uko Lucas Hernandez yari ahinduye umupira mwiza washoboraga gukorwaho na Mbappé wari umaze umwanya muto ateye ishoti rikomeye ryakuwemo na Manuel Neuer.

U Budage bwihariye umupira mu minota yakurikiyeho, ariko ntibwashoboye kubyaza umusaruro uburyo bwabonye burimo imipira yatewe ku ruhande rw’izamu n’abarimo Toni Kroos, Thomas Müller, Ilkay Gundogan na Serge Gnabry.

Nubwo Abadage bakiniraga mu rugo ari bo bakomeje kwiharira umupira, uburyo bukomeye mu gice cya kabiri bwabonywe n’Abafaransa bashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku mupira watewe na Adrien Rabiot, ku bw’amahirwe make ukubita igiti cy’izamu ujya hanze.

Ku munota wa 66, Kylian Mbappé yatsinze igitego cyanzwe kubera kurarira mu gihe ku wa 85 nabwo Karim Benzema yatsinze ikindi gitego, na cyo cyangwa nyuma y’uko abasifuzi bakoreshaga ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR] bavuze ko Mbappé yamuhaye umupira yaraririye.

Cristiano Ronaldo yanditse amateka mashya muri EURO

Uretse kuba ari we mukinnyi umaze gukina Igikombe cy’u Burayi inshuro eshanu, Cristiano Ronaldo yabaye uwa mbere ugitsinzemo ibitego byinshi nyuma yo kwinjiza bibiri muri 3-0 Portugal yabonye imbere ya Hongrie mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri.

Imbere y’abafana bagera ku bihumbi 60 bari muri Puskás Aréna y’i Budapest muri Romania, Hongrie yihagazeho kugeza ku munota wa 84.

Portugal ifite irushanwa riheruka, yegukanye mu myaka itanu ishize, yafunguye amazamu ku munota wa 84 ubwo Raphael Guerreiro yateraga umupira wahinduriwe icyerekezo na Willi Orban, ugana mu izamu ry’ikipe ye.

Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya kabiri kuri penaliti yo ku munota wa 87 ubwo Rafa Silva yari amaze gukorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina mu gihe icya gatatu yacyinjije ku munota wa gatatu w’inyongera, aho yabanje gucenga umunyezamu Peter Gulacsi.

Ibyo bitego byombi byafashije Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal kugeza ibitego 11 mu Gikombe cy’u Burayi yatangiye gukinamo mu 2004, arusha bibiri Michel Platini watsinze ibitego icyenda agikinira u Bufaransa.

Itsinda F rizongera gukina ku wa Gatandatu, aho Hongrie izakira u Bufaransa i Budapest saa Cyenda naho Portugal ihure n’u Budage saa Kumi n’ebyiri i Munich.

EURO 2020 izakomeza ku wa Gatatu, aho hazakinwa umunsi wa kabiri mu itsinda A, aho Turikiya izakina na Pays de Galles saa Kumi n’ebyiri naho u Butaliyani bukine n’u Busuwisi saa Tatu z’ijoro.

Iyi mikino yombi izaba yabanjirijwe n’uwo mu itsinda B uzahuza Finland n’u Burusiya guhera saa Cyenda z’amanywa.

Joachim Löw utoza u Budage, asuhuzanya na Didier Deschamps w'u Bufaransa
Paul Pogba ntiyishimiye kubona umupira yateye n'umutwe ujya hejuru y'izamu ry'u Budage
Mats Hummels yitsinze igitego ku mupira wari uhinduwe na Lucas Hernandez
Mats Hummels ubwo yari amaze kwitsinda igitego
Lucas Hernandez (imbere) na Adrien Rabiot bishimira igitego
Abakinnyi b'u Bufaransa bishimira igitego babonye ku munota wa 20
Kylian Mbappé yari yazonze abakinnyi b'inyuma b'u Budage
Paul Pogba ahanganiye umupira na Toni Kroos
Toni Kroos atera umupira wari uteretse inyuma y'urubuga rw'amahina
Abafana b'u Budage bari bitabiriye uyu mukino wabereye i Munich
Ilkay Gundogan atanguranwa umupira na Pogba
Karim Benzema yatsinze igitego cyanzwe mu minota ya nyuma
Ikoranabuhanga rya VAR ryerekanye ko Benzema yahawe umupira mu gihe Mbappe yari yaraririye
Karim Benzema yari azi ko yongeye gutsindira u Bufaransa nyuma y'imyaka itandatu, ariko igitego cye kirangwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .