00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Euro 2020: Ibyo wamenya ku gikombe cy’u Burayi kigiye kuba mu buryo bwihariye

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 11 Kamena 2021 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kamena kugeza tariki ya 11 Nyakanga 2021, haratangira Igikombe cy’u Burayi gihuza amakipe y’ibihugu 24. Ni irushanwa ryari kuba mu mwaka ushize, rigiye kuba mu buryo bwihariye ugereranyije n’izindi nshuro 15 zabanje.

Igikombe cy’u Burayi cy’uyu mwaka cyagumanye izina rya “EURO 2020” kuko cyari kuba mu mwaka ushize, ariko kikimurirwa muri uyu mwaka wa 2021 kubera icyorezo cya COVID-19.

Undi mwihariko kuri iri rushanwa rizaba hagati ya tariki ya 11 Kamena n’iya 11 Nyakanga ni uko rizabera mu bihugu 11 bitandukanye ku ntera y’ibilometero 4.766. Ni mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 iri rushanwa rimaze, aho UEFA yahisemo ko ryabera mu mijyi itandukanye.

Uretse imikino y’amatsinda izabera mu bihugu bitandukanye, Stade ya Wembley mu Bwongereza yo izakira irimo n’iya 1/8, ibiri ya ½ n’umukino wa nyuma. Ibi bivuze ko u Bwongereza bushobora gukinira umukino umwe hanze mu gihe bwarenga itsinda burimo.

Umukino ufungura irushanwa urahuza u Butaliyani na Turikiya guhera saa tatu z’ijoro i Roma mu gihe usoza irushanwa uzabera i Londres (kuri Stade Wembley) tariki ya 11 Nyakanga.

Indi mijyi izakira EURO 2020 ni Glasgow, Amsterdam, Baku, Bucharest, Budapest, Copenhagen, Munich, Roma na Seville.

Imikino 51 ni yo igize irushanwa ry’uyu mwaka, aho iyari kubera mu Mujyi wa Dublin yajyanywe i St Petersburg n’i Londres mu gihe iyari kubera i Bilbao yajyanywe i Seville kubera ko iza mbere zitatangaga icyizere cyo kwakira abafana.

Stade ishobora kwakira abafana benshi mu irushanwa ry’uyu mwaka ni Puskás Aréna y’i Budapest, izakira abantu ibihumbi 68 bangana na 100%.

Stade ya Wembley na Hampden Park y’i Glasgow, ziteganya kwakira abafana bangana na 25% by’ubushobozi bwazo ni ukuvuga 22.500 na 12.000 uko zikurikirana.

Mu mikino ya ½ n’iya nyuma, Wembley ishobora kwakira abafana barenga kuri abo uko irushanwa rizagenda ryigera imbere. Kugeza ubu ibyo kwakira abantu ibihumbi 90 ntibirakurwa muri gahunda mu gihe ingamba zo kwirinda COVID-19 zaba zorohejwe tariki ya 21 Kamena.

Ahandi St Petersburg na Baku zizakira abafana bangana na 50% by’ubushobozi bwazo mu gihe izindi zirimo izo muri Amsterdam, Bucharest, Copenhagen, Munich, Rome na Seville ziri hagati ya 22% na 45%.

Ibijyanye n’umubare w’abafana bazajya muri stade byakozwe n’ibihugu ubwabyo, aho kuba Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA).

Kugeza ubu nta kato gateganyijwe ku bafana bazajya bava mu bihugu bimwe bajya kureba imikino mu bindi bihugu nubwo hari ibishyiraho irengayobora ko abazabijyamo bazubahiriza amabwiriza ahari.

Ibihumbi by’abafana bari baraguze amatike mu 2019, ariko ayo matike yateshejwe agaciro ahubwo basubizwa amafaranga kubera ko uyu mwaka hazitabira abafana bake, ariko ababashije kongera kubona amatike bazaba bemerewe kureba imikino.

Buri mujyi ufite amategeko yawo, ariko abafana bazaba basabwa kwambara udupfukamunwa kuri buri mukino (keretse kubafite uruhushya rwa muganga rubibabuza) ndetse hazaba hari aho gusukurikira intoki, byongeye buri wese agasabwa kuguma mu mwanya we mu kwirinda kwegerana.

Mu gihe Mijyi ya Londres, Bucharest, Budapest, Copenhagen na Rome bisaba kuba umuntu yarikingije cyangwa yaripimishije akaba agaragaza ko ari muzima, mu yindi mijyi irimo Glasgow, Munich na Baku ntiharatangazwa ibisabwa.

Abafana bazitabira imikino muri Amsterdam na Seville bazajya basabwa kwerekana ko bipimishije mu gihe abo muri St Petersburg bazajya bapimwa umuriro gusa.

Amakipe amwe azajya ava mu rugo ajya gukinira hanze

Croatia na Repubulika ya Tchèque biri mu itsinda rimwe n’u Bwongereza na Ecosse. Byari biteganyijwe ko ibihugu byombi bizaba muri Ecosse, ariko kubera icyorezo cya COVID-19, amakipe yombi yasubiye iwayo, aho azajya ava ajya gukina buri mukino.

Amategeko yo muri Ecosse avuga ko buri kipe igomba kwishyira mu kato mu gihe hari umwe mu bayigize usanganywe COVID-19.

Mu irushanwa ry’uyu mwaka ribaye mu bihe bya COVID, buri kipe yemerewe gukoresha abakinnyi 26, aho kuba 23 bari basanzwe ndetse umubare w’abasimbura uzaba ari batanu kuri buri mukino.

Amakipe azajya aba hamwe ndetse apimwe mbere ya buri mukino, ariko nta tegeko ryo kwikingiza ryashyizweho ku bakinnyi.

Ibihugu biri mu bihabwa amahirwe cyane uyu mwaka birimo u Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma mu 2016, u Bubiligi, u Bwongereza, Espagne, u Budage, u Butaliyani na Portugal yatwaye iri rushanwa ubwo riheruka kuba mu myaka itanu ishize.

Uko irushanwa ry’iki gikombe cy’i Burayi cyatangiye n’uwaritangije:

Ryatangiye gukinwa mu 1958, bivuze ko iri rushanwa rimaze imyaka 63 rikinwa. Rikaba rigiye gukinwa n’amakipe y’ibihugu 24 muri 55 abanza guca mu mikino yo gushaka itike.

Ikipe y’igihugu y’u Budage na Espagne nizo zimaze kwegukana iki gikombe inshuro nyinshi (3) mu gihe Portugal ari yo ibitse iki gikombe yatwariye mu Bufaransa.

Ni irushanwa rikinwa nyuma ya buri myaka ine nkuko Igikombe cy’Isi bigenda.

Nubwo cyatekerejwe mu 1958, ariko cyatangiye gukinwa mu 1960 kugeza ubu.

Igitekerezo cyo gukina iri rushanwa, cyazanywe n’uwari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa, Henry Delaunay mu 1927, gihabwa umugisha mu 1958 hashize imyaka itatu Henry Delaunay apfuye.

Igikombe cya mbere cya Euro cyegukanywe n’iyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete itsinze 2-1 iyahoze ari Yugoslavia. Ni irushanwa ryari ryabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Muri uwo mwaka Espagne yikuye mu irushanwa igeze muri ¼ kubera ibibazo bya Politiki yari ifitanye na Yugoslavia. Espagne yahise yakira irushanwa ryo mu 1964.

Mu irushanwa ryo mu 1994, u Bugereki bwahise bwikura mu irushanwa kubera ko bwisanze bwatomboye guhura na Albania bitavugaga rumwe kubera ibibazo bishingiye kuri Politiki. Iki gikombe Espagne yahise icyegukana itsinze 2-1 Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete mu mukino wabereye kuri Stade Santiago Bernabéu mu Mujyi wa Madrid.

Ni irushanwa ryakomeje kugenda rikura, amakipe y’ibihugu yitabiraga agenda yiyongera nk’aho mu 1980 hiyongereye amakipe akagera ku munani, muri uwo mwaka u Butaliyani nibwo bwakiriye iri rushanwa.

Uko imyaka ishira, ni ko irushanwa ryakomeje kugenda ryaguka riva ku makipe y’ibihugu umunani rigera ku makipe cumi n’atandatu.

Mu 1996 ubwo amakipe yari amaze kwiyongera, ryahise ryitwa UEFA Euro. Mu 2000, u Bufaransa bwahise bwegukana iki gikombe butsinze 2-1 u Butaliyani ku mukino wa nyuma, igitego cy’intsinzi y’Abafaransa cyatsinzwe na David Trezeguet mu minota y’inyongera.

Uko imyaka ishira, ni ko irushanwa ryakomeje kugenda rikura kugeza ubwo rigeze kujya ryitabirwa n’amakipe y’ibihugu y’i Burayi 24.

Ikipe izegukana igikombe, izahembwa Miliyoni 30€.

Bamwe mu bakinnyi bashobora kuzafasha amakipe yabo, harimo Harry Kane (u Bwongereza) watsinze ibitego 23 muri shampiyona y’umwaka ushize, Cristiano Ronaldo (Portugal) watsindiye Juventus ibitego 29 muri Serie A, Romelu Lukaku (u Bubiligi) watsindiye Inter Milan ibitego 24 muri Serie A, Kylian Mbappe-Lottin (u Bufaransa) watsindiye Paris Saint Germain ibitego 27 muri Ligue 1 na Robert Lewandowski (Pologne) watsindiye ikipe ya Bayern München ibitego 41 muri Shampiyona ya Bundesliga.

Gahunda y’imikino yose ya EURO 2020 (wongeraho isaha imwe):
https://igihe.com/imikino/football/article/euro-2020-ibyo-wamenya-ku-gikombe-cy-u-burayi-kizerekanwa-kuri-startimes

Portugal niyo ibitse igikombe cya Euro giheruka
Igikombe gihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'i Burayi, cyatangiye gukinwa mu 1960
Roberto Manchini utoza u Butaliyani nawe ari mu batoza bahabwa amahirwe
U Butaliyani bufite ubusatirizi bukomeye, buyobowe na Lorenzo Insigne (10) na Jorginho (8)
Ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa nayo irahabwa amahirwe yo gutwara iki gikombe
u Budage ni ikipe yo kwitondera muri iri rushanwa
Uko amatsinda yose ahagaze
U Bubiligi nabwo buri mu makipe yitezweho gutanga ibyishimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .