00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kapiteni wa Denmark yafashwe nk’intwari nyuma yo gufata ururimi Eriksen akanahumuriza umugore we (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Kamena 2021 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Denmark, Simon Kjaer, yafashwe nk’intwari nyuma y’uko agize uruhare rukomeye mu kurokoka kwa mugenzi we, Christian Eriksen, waguye mu kibuga agata ubwenge ubwo yagiraga ikibazo cy’umutima mu mukino Denmark yatsinzwemo na Finland igitego 1-0 ku wa Gatandatu.

Byabaye ahagana ku munota wa 42 w’uyu mukino wo mu itsinda B rya EURO 2020 ubwo Christian Eriksen yagwaga hasi nta muntu umwegereye, ubwo yari akurikiye umupira.

Abari muri Stade ya Parken y’i Copenhagen bose baguye mu kantu, bamwe bafatwa n’ubwoba bwinshi, abandi batangira kurira.

Eriksen akigwa, umusifuzi Anthony Taylor yahise ahamagaza abaganga bageze mu kibuga nyuma y’amasegonda 20 mu gihe ikipe y’ubuvuzi yahageze nyuma y’iminota ibiri. Abakinnyi ba Denmark bari bakoze uruziga ngo bakingirize aho mugenzi wabo yavurirwaga.

Hari ikikango mu bantu basaga ibihumbi 16 bari muri stade ubwo abaganga bagaragaraga bari gupompa igituza cya Christian Eriksen wari wataye ubwenge.

Abafana benshi batangiye kurira, abandi barahindukira kugira ngo ntibakomeze kureba ibibera mu kibuga. Hagati aho, kapiteni wa Denmark, Simon Kjaer, n’umunyezamu Kasper Schmeichel bihutiye guhumuriza Kvist Jensen (umugore wa Eriksen bafitanye abana babiri).

Ahagana saa 18:55 ni bwo ikipe ya Finland yavuye mu kibuga, ikurikirwa n’abasifuzi. Nyuma yaho gato, Eriksen utanyeganyegaga, na we yakuwe ku kibuga.

Kapiteni wa Denmark yagaragaje ubutwari bukomeye kuri uyu mukino

Ubwo Eriksen yari amaze kugwa, Kjaer ni we wabaye uwa mbere wihutiye kumugeraho, akora ku buryo atamira ururimi rukaba rwafunga imyanya y’ubuhumekero ndetse yagerageje kumukanda mu gituza mbere y’uko abaganga bahagera.

Icyo gihe nibwo umusifuzi w’Umwongereza, Anthony Taylor, yahise ahamagara abaganga ngo baze mu kibuga bifata umwanya ugera hafi ku minota 15 Christian Eriksen yitabwaho.

Kjaer w’imyaka 32, yagiriye inama bagenzi be yo gukora uruziga iruhande rwa Eriksen kugira ngo avurwe nta bandi bantu babona ibiri kubera aho.

Yihutiye kandi kujya ahari umugore wa Eriksen, Sabrina Kvist, aramuhobera mu rwego rwo kumuhumuriza dore ko yari yamaze kwiheba ndetse yarenzwe n’amarira.

Umwe mu baganga bakomeye b’umutima, Dr Cott Murray, yabwiye Daily Mail ko “Eriksen yatabawe no kugira umuntu nka Kjaer hafi” kuko byari bigoye kurokoka.

Ati “Turi abanyamahirwe kuko dufite abakinnyi mu kibuga bazi icyo gukora, bamushyize mu mwanya mwiza utekanye ku buryo nta kibazo ari bugire kandi bigafasha n’abaganga.”

Kjaer yatumye kandi abakinnyi bagenzi be bose bagenda baherekeje ingobyi yatwaweho Christian Eriksen ubwo yakurwaga ku kibuga yambitswe ibyuma bimufasha guhumeka.

Aba bakinnyi bazengurutse ingobyi ye bafashe ibitambaro birebire kugira ngo barinde ko hari abafotozi bafata amafoto n’amashusho ateye ubwoba bakayakwirakwiza.

Umuganga w’ikipe y’Igihugu ya Denmark, Morten Bosen, yavuze ko ubwo yageraga mu kibuga, yabonye ko Eriksen agihumeka, ariko na none “Nta segonda ryo gutakaza ryari rihari.”

Ati “Twagerageje kumugarura ndetse yamvugishije mbere y’uko ajyanwa ku bitaro.”

Ubwo Eriksen yavurwaga, abafana ba Finland bari ku kibuga bose bagira bati “Christian” mu gihe aba Denmark babikirizaga bagira bati “Eriksen”.

Myugariro Simon Kjaer asanzwe ari inshuti magara ya Eriksen bakunda guhurira cyane mu mujyi wa Milan, aho amakipe yabo yombi abarizwa.

Ni ubwa mbere Christian Eriksen yari agize ikibazo cy’umutima. Kuri ubu ameze neza ndetse bivugwa ko yavuganye na bagenzi be akabasaba gukina umukino warangiye batsinzwe na Finland igitego 1-0 ku wa Gatandatu.

Kapiteni wa Denmark, Simon Kjaer, ni umwe mu bageze mbere kuri Christian Eriksen wari umaze kugwa mu kibuga agata ubwenge
Abakinnyi ba Denmark babanje gufasha Eriksen mbere y'uko abaganga bagera mu kibuga
Simon Kjaer yasabye bagenzi be gukora uruziga bagakingiriza aho mugenzi wabo yavurirwaga
Simon Kjaer n’umunyezamu Kasper Schmeichel bagiye guhumuriza umugore wa Eriksen wari wihebye kubera umugabo we
Nubwo yababajwe no gutsindwa kw'ikipe ye, Simon Kjaer yigaruriye imitima y'abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .