CAN 2019: Abakinnyi ba RDC basabye imbabazi nyuma yo gutsindwa na Uganda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Kamena 2019 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye imbabazi abatuye iki gihugu nyuma yo kwitwara nabi mu mukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika yatsinzwemo na Uganda ibitego 2-0 ku wa Gatandatu.

Kapiteni w’ikipe, Youssuf Mulumbu, utarakinnye muri uyu mukino batsinzwemo na Chancel Mbemba wari kapiteni muri uyu mukino, bombi bifashe amashusho akubiyemo ubutumwa bwo gusaba imbabazi, babinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Mu aya mashusho y’iminota ibiri n’amasegonda 20, aba bakinnyi bombi bari kumwe na bagenzi babo ndetse n’abatoza bayobowe na Florent Ibenge, basabye imbabazi, aho kapiteni w’ikipe yavuze ko n’ubwo bigoye ariko bagomba kubikora kuko bakojeje isoni igihugu cyabo.

Ati” Turaje ngo tubasabe imbabazi. Mu kuri biragoye, ariko tugomba kubikora. Dukeneye ubumwe kandi ni byo twabatengushye. Ndakeka ari isomo ryiza twabonye. Turacyafite imikino ibiri yo gukina, dukeneye ko mutuba inyuma kandi tubijeje kwikosora mu buryo bwihuse.”

“Twakoze ikosa rikomeye. Ndabizi ko ari ugukoza isoni miliyoni 90 z’abatuye Congo bose. Ni yo mpamvu tubagarukiye duciye bugufi kandi tubikuye ku mutima dusabye imbabazi.”

Chancel Mbemba na we yagaragaje ko batengushye abatuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko we na bagenzi be bagiye kwikosora.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinzwe ibitego byombi ku mupira y’imiterekano, aho igitego cya mbere cyatsinzwe na Patrick Kaddu n’umutwe ku mupira wa koruneri watewe na Farouk Miya, aba ari na we utera undi mupira wavuyemo ikindi gitego cyatsinzwe na Emmanuel Okwi kuri coup-franc. Iyi akaba ari yo ntsinzi ya mbere Uganda yabonye mu gikombe cya Afurika mu myaka 41 ishize.

Amakuru ava mu Misiri, avuga ko mbere y’umukino wa Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasubitse imyitozo ya nyuma yo ku wa Gatanu kugira ngo abakinnyi bakorerwe ibizamini by’ubuzima mu bitaro bya Cairo kuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryabo ritari ryaratanze ibyemeza uko abakinnyi babo bahagaze.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu, aho izahura na Misiri yakiriye iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 32 mu gihe umukino wa nyuma wo mu itsinda rya mbere bazawukina ku Cyumweru hamwe na Zimbabwe.

Abakinnyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabye imbabazi nyuma yo gutsindwa na Uganda
Kapiteni w’ikipe, Youssuf Mulumbu utarakinnye muri uyu mukino, yavuze ko basebeje abatuye Congo bose
Umunyezamu Ley Matampi ntiyabashije kugarura umupira watewe na Patrick Kaddu ku gitego cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza