00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zamalek yakoze amateka yo kwegukana BAL 2021 itsinze US Monastir (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Gicurasi 2021 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Zamalek yo mu Misiri yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Basketball Africa League ryari rimaze ibyumweru bibiri ribera muri Kigali Arena ku nshuro yaryo ya mbere. Abanya-Misiri batsinze US Monastir amanota 76-63 mu mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru ukitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Paul Kagame.

US Monastir yahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, yatsinze agace ka mbere ku manota 22-17, gusa kuba amakipe yombi yari muri atandatu atari yaraciye mu majonjora ndetse akaba ari ayo mu Barabu, byakomeje uyu mukino.

Mu gace ka kabiri, US Monastir yigeze kuyobora umukino yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 11, ariko karangira ari Zamalek ari yo iri imbere n’amanota 44-42.

Amakipe yombi yagaragaje guhatana gukomeye mu minota 10 y’agace ka gatatu katsinzwe na Zamalek ku munota 11-9 (55-51) gusa kizigenza wayo Walter Wallace Hodge wari ufite amakosa ane atangira kuruhutswa.

Habura iminota irindwi n’amasegonda 26 ngo umukino urangire, Mouloukou Souleyman Diabate yatsinze amanota atatu yafashije Zamalek gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota icyenda, akaba ari nacyo kinini yari igize kuva umukino utangiye.

Mouloukou Souleyman Diabate yatsinze kandi andi atandatu yatumye ikinyuranyo kiba amanota 12 (68-56), nubwo hagati y’amanota atatu yatsinze inshuro ebyiri harimo abiri ya Marcus Christopher Crawford ku ruhande rwa US Monastir.

Omar Hesham Hussein na Walter Wallace Hodge bashimangiye intsinzi ya Zamalek habura umunota umwe n’amasegonda 23, ni nyuma y’uko buri umwe yatsinze amanota atatu ikinyuranyo kikagera kuri 15 (76-61) umukino urangira ari 76 kuri 63.

Michael Olayinka Fakuade wa Zamalek, yatsinze amanota 15 muri uyu mukino mu gihe Mohab Yasser Abdallatif, Mouloukou Souleyman Diabate (Zamalek), Makhrem Ben Romdhane na Marcus Christopher Crawford (US Monastir) bose batsinze 14.

Umukinnyi w’irushanwa yabaye Wallace Walter Hodge wa Zamalek, ahabwa igihembo cyitiriwe Hakeem Olajuwon nyuma yo kugira impuzandengo y’amanota 15,5, impuzandengo y’imipira yatanze kuri bagenzi be ikavamo amanota ingana na 5,7 no gusama imipira yahushijwe n’ikipe bahanganye ku mpuzandengo ya 5,0.

Mugenzi we bakinana, Anas Osama Mahmoud yabaye umukinnyi witwaye neza mu kugarira, ahabwa igihembo cyitiriwe Dikembe Mutombo mu gihe Makrem Ben Romdhane wa US Monastir yahawe icy’umukinnyi wagaragaje koroherana cyitiriwe Manute Bol.

Imikino y’umwaka usanzwe w’iri rushanwa yari kubanza kubera mu bihugu bitandatu, amakipe ane yageze muri ½ agakinira imikino ya nyuma mu Rwanda, ariko kubera icyorezo cya COVID-19, yose yakiniye i Kigali hagati ya tariki ya 16 n’iya 30 Gicurasi 2021.

Umuhanzi Bruce Melodie yaririmbye indirimbo y'iri rushanwa 'Game On' mbere y'uko umukino utangira
Walter Wallace Hodge wabaye umukinnyi w'irushanwa, ashoreye umupira imbere ya Mourad El Mabrouk wa US Monastir
Anas Osama Mahmoud ahanganiye umupira na Majoc Ater James wa US Monastir
Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri yarebye imikino inyuranye ya BAL irimo n'uwa nyuma
Masai Ujiri aganira na Perezida Kagame. Uyu mukino wa nyuma witabiriwe kandi n'abarimo Amadou Gallo Fall uyobora BAL
Perezida Kagame yakurikiranye umukino wa nyuma wahuje Zamalek na US Monastir
Perezida Kagame aganira n'umwe muri ba nyiri Milwaukee Bucks, Wes Edens
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FIBA Afrique, Dr Alphonse Bilé, aganira na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa
Mouloukou Souleyman Diabate yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi ya Zamalek
Anas Osama Mahmoud yatowe nk'umukinnyi warushije abandi kugarira muri iri rushanwa
Radhouane Slimane yima umupira umukinnyi wa Zamalek
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Zamalek ubwo umukino wari urangiye
Omar Abada wa US Monastir ashoreye umupira mu kibuga hagati
Zamalek yabaye ikipe ya mbere yegukanye irushanwa rya BAL rizajya rihuza amakipe akomeye muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .