00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zamalek na Petro de Luanda zabimburiye izindi kugera muri ½ cya BAL 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri na Petro de Luanda yo muri Angola zageze muri ½ cy’irushanwa rya Basketball Africa League riri kubera muri Kigali Arena nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ¼ yabaye ku wa Gatatu.

Kuri uyu wa Kane ni bwo hakinwa indi mikino ibiri ya ¼ itanga andi makipe abiri azakina ½ ku wa Gatandatu.

Zamalek yongeye kwerekana ko iri mu zihabwa amahirwe

Mu mukino wabanjirije indi yose ya ¼ ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Zamalek yo mu Misiri yatsinze FAP yo muri Cameroun amanota 82 kuri 53.

Ikipe ya FAP ni yo yari yatangiye neza, itsinda agace ka mbere ku manota 16-12 gusa igorwa no gukomeza kwihagararaho guhera mu gace ka kabiri.

Zamalek yagaragaje mu matsinda ko ari ikipe ikomeye, yatsinze uduce dutatu twa nyuma kuri 18-12, 25-14 na 27 kuri 11, umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 29.

Walter Wallace Hodge ukinira Zamalek, ni we witwaye neza uri uyu mukino, atsinda amanota 18 anatanga imipira itandatu yavuyemo amanota kuri bagenzi be mu gihe uwatsinze amanota menshi ari Amadou Abdoulaye Harouna wa FAP, watsinze 21.

Petro de Luanda yasubiriye AS Salé

Undi mukino wa ¼ wabaye guhera saa tatu z’ijoro, warangiye Petro de Luanda yo muri Angola itsinze AS Salé yo muri Maroc amanota 79-72.

Aya makipe yombi yagaragaje imbaraga nyinshi mu mukino dore ko yombi ari mu yagaragaje ko ahagaze neza mu matsinda nubwo kandi atari mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa.

Petro de Luanda yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 20-12, ariko AS Salé buri gihe ikuririra mu mukino, iyihagama mu gace ka kabiri karangiye zinganyije amanota 23-23.

Agace ka gatatu katsinzwe na AS Salé ku manota 20-12, amakipe yombi yinjira mu minota 10 ya nyuma anganya amanota 55-55.

Mu gace ka kane ari ko ka nyuma, Petro de Luanda yitwaye neza itsinda amanota 24-17, umukino urangira yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota arindwi.

Umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino yabaye Gerson Goncalves wa Petro de Luanda nyuma yo gutsinda amanota 19, agasama imipira icyenda yahushijwe n’ikipe bahanganye ndetse akanatanga imipira itandatu yavuyemo amanota.

Umukinnyi wa AS Salé, Terrel De Von Stoglin, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (30) akaba kandi kugeza ubu ari we umaze gutsinda amanota menshi mu irushanwa,123.

Byari ku nshuro ya kabiri Petro de Luanda na AS Salé zihurira muri iri rushanwa kuko zari kumwe mu itsinda B, aho umukino wazihuje na wo warangiye Petro de Luanda itsinze amanota 97 kuri 78.

Zamalek na Petro de Luanda ni zo zizahura muri ½ kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza ku mukino wa nyuma ku wa Gatandatu.

Andi makipe abiri azakina ½ aramenyekana kuri uyu wa Kane nyuma y’imikino ibiri ya ¼ iteganyijwe.

Guhera saa kumi n’imwe n’igice, US Monastir yo muri Tunisia irakina na AS Douanes yo muri Sénégal mu gihe Patriots BBC yo mu Rwanda ikina na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique guhera saa tatu z’ijoro.

Ikipe itsinda hagati na Patriots BBC na Ferroviário de Maputo izahura muri ½ n’iza gutsinda hagati ya AS Douanes na US Monastir.

Iyi mikino yose ya Basketball Africa League yerekanwa kuri shene ya Canal Sport 1 iri kuba.

Walter Wallace Hodge atera lancer franc ku ruhande rwa Zamalek
Zamalek na FAP zahuriye mu mukino wabimburiye iyindi ya 1/4
Marcus Wiley Thomas Jr atwara umupira Hodge Wallace
Chinemelu Elonu wa Zamalek atsinda dunk
Arnold Okola Kome ashoreye umupira hagati y'abakinnyi bane ba Zamalek
Amadou Abdoulaye Harouna wa FAP, yatsinze amanota 21 muri uyu mukino
Walter Wallace Hodge agerageza gucika umukinnyi wa FAP
Walter Wallace ni we mukinnyi witwaye neza muri uyu mukino yatsinzemo amanota 18
Chinemelu Elonu wa Zamalek ashyira umupira mu nkangara
Elmakawi Musta Muhamed ahanganiye umupira na Matthewe Ransom wa FAP
Zamalek yageze muri 1/2 nyuma yo gutsinda FAP mu duce dutatu twa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .