00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zamalek na AS Douanes zitwaye neza ku munsi wa kabiri wa BAL 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Zamalek ihagarariye Misiri mu irushanwa rya Basketball Africa League riri kubera muri Kigali Arena, yatangiye neza itsinda Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique amanota 71-55 mu mukino wo mu itsinda C wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Uyu mukino waranzwe n’imbaraga nyinshi hagati y’amakipe yombi yagaragaje ubuhanga mu kugarira. Agace ka mbere karangiye ari amanota 16 ya Zamalek kuri 13 ya Ferroviario de Maputo.

Alvaro Masa watsinze amanota atanu na Demarcus Holland watsinze atatu, bafashije Ferroviario de Maputo kuyobora umukino mu minota ibanza y’agace ka kabiri (18-22) ndetse iyi kipe yo muri Mozambique yageze aho ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10 (19-29).

Gusa, abarimo Michael Olayinka Fakuade, Ahmed Hatem na Ahmed Yasser watsinze amanota atanu, bafashije Zamalek kugaruka mu mukino, agace ka kabiri karangira Abarabu bo mu Misiri bafite 34-33.

Zamalek yitwaye neza kandi no mu gace ka gatatu, ikomeza kongera ikinyuranyo cyageze ku manota arindwi (49-42) mu gihe umukino warangiye harimo ikinyuranyo cya 16 (71-55).

Alvaro Masa wa Ferroviario de Maputo yatsinze amanota 24 muri uyu mukino mu gihe Walter Wallace Hodge wa Zamalek, yatsinze 17.

Mu mukino wabanje muri iri itsinda, AS Douanes yo muri Sénégal yatsinze GS Pétroliers yo muri Algeria amanota 94-76.

Iyi kipe yo muri Sénégal yatsinze uduce tubiri tubanza kuri 21-19 na 20-15, GS Petroliers itsinda agace ka gatatu ku manota 29-26 mu gihe AS Douanes yatsinze aka kane kuri 27-13.

Mohamed Harat wa Groupement Sportif des Petroliers ni we mukinnyi watsinze amanota menshi muri uyu mukino (28) mu gihe Mamadou Lamine Diop wa AS Douanes yatsinzemo 18.

Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Mbere ni uwo mu itsinda rya mbere uhuza US Monastir yo muri Tunisia na GNBC yo muri Madagascar.

Basketball Africa League izakomeza kandi ku wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi, ahateganyijwe imikino ibiri yo mu itsinda B. Petro de Luanda yo muri Angola izakina na AS Police yo muri Mali saa Kumi n’imwe n’igice z’umugoroba mu gihe AS Salé yo muri Maroc izakina na FAP yo muri Cameroun saa Tatu z’ijoro.

Kigali Arena ni yo yakiriye irushanwa rya BAL riri kuba ku nshuro ya mbere
Eslam Salem Mohamed wa Zamalek yitegura gushyira umupira mu nkangara
Alvaro Masa ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino
Anas Osama Mahmoud agerageza kubuza umukinnyi wa Ferroviàrio Maputo gutsinda
Demarcus Holland ashoreye umupira hagati y'abakinnyi ba Zamalek
Walter Wallace Hodge yatsinze amanota menshi ku ruhande rwa Zamalek
Chinemelu Elonu ahanganiye umupira na Baggio Chimonzo wa Ferroviàrio de Maputo
Ferroviàrio Maputo yananiwe kwigaranzura Zamalek muri uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .