00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwenda Michael Jordan yakinanaga muri Kaminuza wagurishijwe miliyari 1,3 Rwf

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Gicurasi 2021 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Umwenda wambagarwa na Michal Jordan wamamaye cyane mu mukino wa Basket Ball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yigaga muri ’University of North Carolina’ wagurishijwe mu cyamunara arenga miliyari 1,3 Rwf.

Iyi sengeri yagurishijwe aka kayabo ni iyo Michael Jordan yambaye mu mwaka w’imikino wa 1982-1983, ubwo yakiniraga ikipe ya Kaminuza ya Carolina y’Amajyaruguru izwi nka ’Tar Heels’.

Muri iki cyamunara cyabaye ku wa 8 Gicurasi, uyu mwambaro waciye agahigo urenga ku wundi Michael Jordan yakinishije mu mwaka wa gatatu w’imikino (1986-87 ) muri Chicago Bulls waherukaga kugurishwa Miliyoni 476.8Frw (Ibihumbi 480$).

Aka gahigo kaje gakurikira akandi uyu mugabo yigeze guca muri Gicurasi 2020 ubwo inkweto ze za Nike Air Jordan 1 yambaye mu mwaka we wa mbere muri NBA ubwo yakiniraga Chicago Bulls zagurishwaga agera kuri miliyoni 528.57 Frw (ibihumbi $560).

Michael Jordan yamenyekanye cyane mu 1984 ubwo yatoranywagwa ari uwa gatatu mu bakinnyi baba bavuye muri kaminuza n’amashuri makuru ngo yinjire muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA).

Michael Jordan yabaye umukinnyi ukomeye muri NBA, aho yakinnye hagati ya 1984 na 2003.

Nyuma yo gusezera gukina mu 2003, nabwo izina rye ryakomeje gukundwa ndetse kuri ubu ni we mukinnyi winjije amafaranga menshi binyuze mu bufatanye na sosiyete runaka, aho yinjije agera kuri miliyari 1.3$ yishyuwe na NIKE nk’uko byatangajwe na Forbes mu minsi ishize.

Michael Jordan w’imyaka 58, akorana na NIKE binyuze mu bwoko bw’inkweto za Jordan kuri ubu zambarwa n’abakinnyi ba NBA barimo LaMarcus Aldridge, Carmelo Anthony, Jimmy Butler, Mike Conley Jr, Blake Griffin, Maya Moore, Chris Paul, Jayson Tatum, Kemba Walker na Zion Williamson. Kuri ubu, Michael Jordan ni nyiri kipe ya Charlotte Hornets yo muri NBA.

Michael Jordan ni umwe mu bakinnyi bakomeye 'University of North Carolina' yagize. iyi sengeri yakinanaga yagurishijwe arenga miliyari 1 Rwf
Uyu mwenda Michael Jordan yakikinanaga muri Kaminuza wagurishijwe miliyari 1,3 Rwf

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .