Basketball: Mwiseneza utoza ikipe y’igihugu na Espoir BBC yahawe inshingano nshya n’Inama y’abaminisitiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ya Basketball y’abagabo, akaba n’umutoza mukuru wa Espoir BBC, Mwiseneza Maxime Marius, yahawe inshingano nshya zo kuba umuyobozi ushinzwe ikorwa ry’imihanda mu turere.

Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranya kuri uyu wa 29 Nyakanga iyobowe na Perezida Paul Kagame, ni yo yemeje Mwiseneza Maxime kuri uyu mwanya.

Mwisenza w’imyaka 36 yari asanzwe akora mu bijyanye n’ubugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, (RTDA), aho kuri ubu yashinzwe ikorwa ry’imihanda yo mu turere.

Mwiseneza yabaye umukinnyi wa Basketball guhera mu mashuri yisumbuye, aho yize muri ETI Save na Groupe Scolaire Rwankuba.

Muri Kaminuza Mwiseneza yize mu Ishuri Rikuru ryahoze ari KIST, ubu ni muri Kaminuza y’u Rwanda - Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, abifatanya no gukinira KIE mu cyiciro cya mbere.

Ubwo KIST yashingaga ikipe mu 2005 yayikiniye kugeza mu 2007 ubwo yasubiraga muri KIE, ahagarika gukina mu 2009.

Mwiseneza Maxime Marius yatangiye umwuga wo gutoza mu 2012, ubwo yari yungirije Bahufite John muri Espoir BBC, babasha kwegukana igikombe cy’akarere ka gatanu ku nshuro yabo ya mbere bagikuye muri Uganda.

Mu 2016 Mwiseneza yagizwe umutoza mukuru wa Espoir BBC, umwanya ariho kugeza uyu munsi abifatanya no kungiriza umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Basketball yigeze guhabwa by’agateganyo mu mwaka ushize.

Mu ikipe y’igihugu, Mwiseneza wari wungirijwe na Aime Karim Nkusi batoje imikino itatu batsindamo ibiri, aho ikipe y’igihugu yahise ibona itike yo gukina ijonjora rya kabiri mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2019, iviramo muri Nigeria.

Ikipe ye ya Espoir BBC izakinira umwanya wa gatatu mu mikino ya Playoffs ya shampiyona ya Basketball mu Rwanda, aho izahura na APR BBC nyuma yo gusezererwa na REG BBC muri kimwe cya kabiri itsinzwe imikino 3-0.

Mwiseneza Maxime Marius yagizwe umuyobozi ushinzwe ikorwa ry'imihanda mu turere
Mwiseneza asanzwe ari Umutoza Mukuru wa Espoir BBC akaba n'Umutoza wungirije mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagabo
Espoir BBC itozwa na Mwisenza Maxime izahatanira umwanya wa gatatu muri shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza