Kwamamaza

Basketball: U Rwanda rwegukanye igikombe mu mikino ya gisirikare

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 10:28' na Manzi Rema Jules


Ikipe ihagarariye igisirikare cya Uganda yatsinze iya Tanzania mu mukino usoza irushanwa rihuza ingabo z’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba rimaze ibyumweru bibiri ibera mu Rwanda muri Basketball, bihesha u Rwanda kwegukana igikombe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Muri Basketball imikino yasojwe kuri uyu wa Kabiri kuri Petit Stade i Remera, ikipe ya Uganda itsinda Tanzania amanota 73 kuri 57.

Ni umukino utari ugize byinshi uvuze ku ikipe yari ihagarariye u Rwanda kuko yari yaramaze kwegukana igikombe nyuma yo gutsinda Kenya ku manota 75-70 mu mukino wabaye tariki 15 Kanama 2016.

Ni igikombe, ikipe y’ingabo z’igihugu yegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma y’icyo baheruka gukura muri Uganda mu mwaka ushize.

U Rwanda rwabaye urwa mbere, Kenya ya kabiri na Uganda ya gatatu, bose bahawe imidali ndetse n’abakinnyi bitwaye neza barahembwa.

Muri aba harimo Abanya- Kenya babiri barimo Eric Mutovo watsinze amanota menshi mu irushanwa, na William Ochieng wabaye umukinnyi mwiza mu bakina inyuma ndetse na Hagumintwali Steven w’ingabo z’u Rwanda wabaye umukinnyi w’irushanwa(MVP).

Abakinnyi ba Tanzania(yambaye umuhondo) nubwo batsinzwe banyuzagamo bagakina neza
Amakipe atatu ya mbere yahawe imidali y'ishimwe
Abakinnyi b'ikipe y'u Rwanda bambikwa imidali
Umunyarwanda, Hagumintwali Steven wabaye umukinnyi w'irushanwa ahabwa umudali
Byari ibyishimo ku basore b'ikipe y'u Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe
Ibikombe byahawe abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi
Ikipe ya Kenya yegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa
William Ochieng wo muri Kenya wahize abandi mu bakina inyuma
Eric Mutovo ahabwa igihembo cy'uwatsinze amanota menshi mu irushanwa
Tanzania yasoje irushanwa iri ku mwanya wa nyuma nta mudali yahawe

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved