U Rwanda rwatsinzwe umukino wa gatatu mu gikombe cya Afurika rubura itike ya ½

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nyakanga 2017 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’abaterengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball iri mu gikombe cya Afurika kiri kubera mu Birwa bya Maurices yatsinzwe umukino wa gatatu na Madagascar amahirwe yo kujya muri ½ arangirita mu matsinda.

U Rwanda rukomeje guhabwa isomo mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 rukaba rwatsinzwe na Madagascar mu mukino wa gatatu mu itsinda kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017.

Abasore ba Moise Mutokambali bari batangiye neza agace ka mbere karangira bafite amanota 26 kuri 24 ya Madagascar ndetse barabikomeza no mu ka kabiri babona 21 Madagascar ifite 18.

Gusa ku bunararibonye buke, abasore b’u Rwanda batangiye gukora amakosa batakaza imipira bituma mu gace ka gatatu Madagascar igaruka ibatsinda itabababariye ku manota 26 kuri 13 gusa naho aka nyuma karangira amakipe yombi anganya amanota 27 kuri 27 gusa mu giteranyo cy’umukino, Madagascar iwegukana ku manota 95 -87.

Uyu ubaye umukino wa gatatu u Rwanda rutsinzwe muri iri rushanwa nyuma ya Algeria mu mukino ubanza na Misiri mu mukino wa kabiri.

Bivuze ko u Rwanda rusoje mu itsinda ari urwa nyuma nta mukino rutsinze rukaba rwahise runabura itike ya ½ kuko hazazamuka ibihugu bibiri bya mbere aribyo Algera na Misiri mu gihe u Rwanda na Magadagascar kimwe n’ibindi bihugu bibiri bya nyuma mu itsinda A bigomba guhatanira imyaka kuva kuwa gatanu kugera kuwa munani.

Ikipe y'igihugu ikomeje gutsindwa mu gikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza