Iyi mikino y’amajonjora yakomereje muri Tunisia, ahateraniye amakipe 12 agabanyije mu itsinda A, D na E mu gihe itsinda B na C azakinira muri Cameroun.
Mbere yo gukina iyi mikino izaba hagati ya tariki ya 17 n’iya 21 Gashyantare, u Rwanda ruri mu itsinda D hamwe na Nigeria, Mali na Sudani y’Epfo, rwahisemo gukina imikino ibiri ya gicuti hamwe na Misiri na Maroc, byombi biri mu itsinda E hamwe na Uganda na Cap-Vert.
Umukino wa mbere wabaye ku Cyumweru muri Salle Mohamed Mzali Arena y’i Monastir, ubusanzwe yakira abantu 5000, wasize rutsinzwe na Misiri amanota 84-49.
Abanya-Misiri batsinze agace ka mbere ku manota 25-7, aka kabiri karangira bakiri imbere kuri 38-22 mu gihe aka gatatu karangiye u Rwanda rutsinze amanota umunani (30-58) naho mu ka kane rutsinda 19 kuri 26 ya Misiri (49-84).
Umukino wa kabiri wa gicuti ku ruhande rw’u Rwanda uteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gashyantare 2021, aho ruhura na Maroc saa cyenda z’umugoroba ku masaha y’i Kigali (15h00).
Kuri iyi nshuro, mu bakinnyi u Rwanda rwajyanye harimo amasura mashya nka Ntore Habimana ukina muri Canada, Sano Gasana ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ibeh Prince Chinenye ukina mu Bwongereza, Ndoli Jean Paul wa IPRC- Kigali na Ntwari Marius Tresor wa APR BBC.
Abataritabajwe ariko bari kumwe n’Ikipe y’Igihugu mu ijonjora rya mbere ryakiniwe i Kigali mu Ugushyingo 2020 barimo Dylan Schommer Kalecyezi ukina muri Suède na Adonis Jovon Filer ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu irushanwa nyir’izina, ikipe y’u Rwanda izatangirira kuri Mali tariki 17 Gashyantare, izakurikizeho Nigeria nyuma y’umunsi umwe mu gihe izasoreza kuri Sudani y’Epfo tariki 19 Gashyantare 2021.
Mu Ugushyingo 2020, u Rwanda rwari rwatsinzwe imikino yose rwahuyemo n’ibi bihugu biri kumwe mu itsinda D, byatumye umutoza w’Umunya-Serbia Vladmir Bosnjak yegura.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!