00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatsinzwe na Kenya, rubura itike ya Afrobasket 2021 mu bagore (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu mukino wa Basketball, yabuze itike yo gukina Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri Nzeri uyu mwaka, ni nyuma y’uko yatsinzwe n’iya Kenya amanota 79-52 muri ½ cyakinwe kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Arena.

U Rwanda rwongeye guhura na Kenya ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko rwabaye urwa kabiri mu gihe Abanyakenyakazi babaye aba gatatu mu mikino itatu yabanje guhuza ibihugu bine byo muri Zone V.

Bitandukanye n’umukino wahuje ibihugu byombi ku wa Mbere, watsinzwe n’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu ho Abanyakenyakazi bagaragaje urwego ruri hejuru kurusha urw’Abanyarwandakazi.

Kenya yatsinze uduce dutatu tubanza kuri 25-11, 17-12 na 26-14 mu gihe ikipe y’u Rwanda yatsinze agace ka nyuma ku manota 15-11, umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 27 (79-52).

Kapiteni w’u Rwanda, Tierra Monay Henderson, yatsinze amanota 22 muri uyu mukino mu gihe Melissa Akinyi Otieno wa Kenya, we yatsinzemo 21.

Gutsindwa uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwabuze itike y’Igikombe cya Afurika ‘Afrobasket 2021’ kizabera muri Cameroun hagati ya tariki ya 17 na 26 Nzeri kuko ikipe imwe ari yo izahagararira Zone V.

U Rwanda ruzahatanira umwanya wa gatatu na Sudani y’Epfo ku wa Gatandatu saa cyenda, yo yatsinzwe na Misiri amanota 99-65 mu wundi mukino wa ½.

Ikipe izahagararira Zone V muri Afrobasket 2021 izava hagati ya Misiri na Kenya, byombi bizahurira ku mukino wa nyuma uzatangira saa kumi n’ebyiri muri Kigali Arena.

Cameroun yabonye itike nk’igihugu kizakira irushanwa mu gihe ibindi bihugu byamaze kumenyekana ari ibyaje mu myanya ya mbere muri Afrobasket iheruka, ari byo Nigeria, Sénégal, Mali na Mozambique kongera Cap-Vert yabonye itike muri Zone II.

Andi makipe atandatu asigaye azava mu zindi zone eshanu zigize Impuzamashyirahamwe ya Basketball muri Afurika mu gihe kandi igihugu cya 12 kizahabwa ubutumire (wild card).

Abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu baririmba Rwanda Nziza
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (iburyo), ari kumwe na Mugwiza Désiré uyobora FERWABA (ibumoso) muri Kigali Arena, bareba uko Ikipe y'u Rwanda yitwara
Kapiteni wa Kenya, Rose Atieno Ouma, yatsinze amanota arindwi
Urwibutso Nicole yatsinze amanota icyenda muri uyu mukino
Murekatete Bella (15) na Tierra Henderson (9) ubwo bari bamaze gutsinda amanota
Vilma Owino wa Kenya, agerageza gutsinda amanota
Umutoza w'u Rwanda Cheikh Sarr areba uko abakinnyi be bitwara
Natalie Akinyi wa Kenya ashaka uko atambuka kuri Ineza Sifa
Murekatete Bella ashaka uwo aha umupira ubwo yari asatiriwe n'Abanyakenyakazi
Kapiteni w'u Rwanda, Tierra Monay Henderson ni we watsinze amanota menshi (22) muri uyu mukino
Ineza Sifa areba ku kibaho cy'amanota ubwo Kenya yari imaze gushyiramo ikinyuranyo kigaragara
U Rwanda rwabuze itike ya Afrobasket 2021 nyuma yo gutsindirwa muri 1/2

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .