00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatangiye imikino y’amajonjora ya Afrobasket 2021 y’Abagore rutsinda Kenya (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Abagore yatangiye neza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (Afrobasket 2021), itsinda iya Kenya amanota 77-45 mu mukino wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Mbere.

Ibihugu bine ari byo u Rwanda, Kenya, Misiri na Sudani y’Epfo bihataniye umwanya umwe wo kuzahagarira Akarere ka V muri Afrobasket 2021 izabera muri Cameroun muri Nzeri uyu mwaka.

Muri iyi mikino yatangiye kubera i Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Nyakanga 2021, Misiri yatsinze Sudani y’Epfo amanota 95-65.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje u Rwanda na Kenya, Ikipe y’Igihugu y’Abagore iwutsinda ku manota 77-45.

Kenya ni yo yatangiye neza umukino ariko abakinnyi b’u Rwanda bakuramo amanota barushwaga ubwo bayoboraga umukino kuri 19-17 habura umunota umwe ngo agace ka mbere karangire, mu gihe iminota 10 yuzuye ari 23-18.

Mu gace ka kabiri, Kenya yari hejuru, itsindamo 12-10 mu gihe u Rwanda rwayigaranzuye mu gace ka gatatu, rutsindamo 25-2 na 19-13 mu gace ka kane.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze ku kinyuranyo cy’amanota 32 (77-45) mu gihe ruzahura na Misiri mu mukino wa kabiri uzaba ku wa Kabiri, tariki ya 13 Nyakanga saa Kumi n’ebyiri.

Kenya yo izasubira mu kibuga saa Cyenda mu mukino uzayihuza na Sudani y’Epfo.

Kapiteni w’u Rwanda, Tierra Monay Henderson, ni we watsinze amanota menshi mu mukino (23), akurikiwe na Ineza Sifa watsinze 15 mu gihe Murekatete Bella na Mercy Wanyama (Kenya), bombi batsinze amanota 13.

Ikipe y'u Rwanda y'Abagore yatangiye guhatanira itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu majonjora ari kubera muri Kigali Arena
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni umwe mu bitabiriye uyu mukino
Imanizabayo Marie Laurence asatirwa na Natalia Akinyi Mwangale wa Kenya
Umutoza w'u Rwanda Cheikh Sarr areba uko abakinnyi be bitwara
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni umwe mu bitabiriye uyu mukino
Ineza Sifa yatsinze amanota 15 muri uyu mukino
Tierra Henderson w'u Rwanda yigaragaje muri uyu mukino
Butera Hope na Henderson bagerageza kuzibira Abanya-Kenya
Urwibutso Nicole ahanganiye umupira na Mercy Wanyama wa Kenya
Christine Akinyi wa Kenya, agerageza gutsinda amanota
U Rwanda rwatangiye neza, ruzakurikizaho Misiri ku wa Kabiri
Umutoza wa Kenya George Mayienga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .