00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasezerewe muri Afrobasket 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Kanama 2021 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abagabo yasezerewe muri Afrobasket 2021 nyuma yo gutsindwa na Guinée amanota 72-68 mu mukino wo gushaka itike ya ¼ warebwe n’abarimo Perezida Paul Kagame muri Kigali Arena kuri uyu wa Mbere.

Wari umukino wa gatatu wa Afrobasket 2021, Perezida Kagame yarebeye muri Kigali Arena nyuma y’uwo u Rwanda rwatsinzemo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uwo rwatsinzwemo na Cap-Vert mu matsinda.

U Rwanda rwaherukaga gutsinda Guinée mu mukino umwe rukumbi rwatsinze muri Afrobasket 2017, aho icyo gihe ikinyuranyo cyari amanota 20, gusa kuri iyi nshuro byari bitandukanye nubwo Ikipe y’Igihugu yari imbere y’abafana batari bake.

Amakipe yombi yakubanaga mu gace ka mbere. Byari byatangiye ari umunsi mwiza kuri Prince Ibeh wakoze amanota atandatu, atsinda abiri abiri inshuro eshatu mu gihe Guinée yabanje gutsindirwa atandatu na Kapiteni wayo, Cedric Mansare.

Nk’uko byagenze ku mukino wa Cap-Vert, gutsinda amanota atatu byari byanze mu minota 10 ya mbere. Yaba Kenneth Gasana, Robeyns William, Kazeneza Emile Galois na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, bose bagerageje biranga muri aka gace karangiye u Rwanda ruri imbere na 15-13.

Guinée yayoboye umukino hashize iminota ibiri n’amasegonda 50 mu gace ka kabiri nyuma y’amanota abiri yatsinzwe na Mohamed Queta mbere y’uko Robeyns William atsinda atatu (21-19), ariko Abanya-Guinée bahita batsinda andi ane.

Kanezeza Emile Galois yatanze umupira kuri Ndizeye Ndayisaba Dieudonné watsinze amanota atatu yasubije u Rwanda imbere (24-23) mu minota itanu ya nyuma y’aka gace. Habimana Ntore na Kenneth Gasana batsinze amanota yatumye u Rwanda rukomeza kwiruka kuri Guinée yari yashyizemo ikinyuranyo cy’abiri mu gihe agace ka kabiri karangiye harimo rimwe (30-31).

Shyaka Olivier wari umukinnyi rukumbi utarajya mu kibuga nyuma y’uduce tubiri tubanza, yinjiyemo hashize iminota ibiri mu gace ka gatatu mbere y’uko Kenneth Gasana atsinda atatu yatumye u Rwanda rukuramo ayo rwarushwaga na Guinea (33-33) ndetse atsinda andi yatumye biba 36-35.

Mu minota itanu ya nyuma, Nshobozwabyosenumukiza, Kenneth Gasana na Shyaka Olivier bagize uruhare mu gufasha Ikipe y’Igihugu gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10 (54-44) mbere y’uko agace ka gatatu karangira.

Kuva mu kibuga kwa Prince Ibeh wari umaze kugira ikosa rya kane mu masegonda ya mbere y’agace ka kane, byagize ingaruka ku bwugarizi bw’u Rwanda, Guinée ifite abakinnyi barebare igabanya ikinyuranyo kugeza hasigayemo amanota atatu minota itandatu ya nyuma.

Amakipe yombi yinjiye mu minota itatu ya nyuma ari 61-61 ndetse Prince Ibeh yari yagarutse mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda, ariko ntibyabujije Abanya-Guinée gutsinda umukino ku manota 72-68.

Ni ubwa gatandatu Ikipe y’Igihugu inaniwe kugera muri ¼ muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 30. Ikindi gihe u Rwanda rwakinnye Afrobasket ni mu 2007, 2009, 2011, 2013 na 2017.

Indi kipe yageze muri ¼ kuri uyu wa Mbere ni Angola yatsinze Misiri 70-62. Ku wa Kabiri hazakina Nigeria na Uganda mu gihe Sudani y’Epfo izisobanura na Kenya.

Imikino ya ¼ izaba ku wa Gatatu no ku wa Kane mu gihe ku wa Gatanu hazaba ari ikiruhuko kibanziriza imikino ya ½ izaba ku wa Gatandatu, umunsi umwe mbere y’uko irushanwa risozwa ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021.

Abakinnyi b'u Rwanda baririmba Rwanda Nziza
Abdoulaye Sy wa Guinée ni umwe mu bakinnyi bazonze u Rwanda
Cedric Mansare ari mu bakinnyi ba Guinée bagoye u Rwanda ahanini kubera gutsinda amanota atatu
Kazeneza Emile agerageza kuzibiea Cheikh Sekou Conde wa Guinée
Daouda Vidson Conde agerageza gutsinda ubwo yari hagati ya Kazeneza Emile Galois na Kaje Elie
Kenneth Gasana yitwaye neza muri uyu mukino
Perezida Kagame na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, barebye uyu mukino
Umukino u Rwanda rwatsinzwemo ni uwa gatatu wa Afrobasket 2021, Perezida Kagame yarebeye muri Kigali Arena
Mambourou Mara yasimbutse ashaka kuzibira Kaje Elie
Mehdi Lesbarreres atwaye umupira ubwo yari asatiriwe na Robeyns William
Prince Ibeh atsinda dunk
Prince Ibeh yahiriwe n'intangiriro z'umukino ariko agorwa no gukora amakosa menshi mu gace ka gatatu
Robeyns William atwaye umupira mu gihe yari asatiriwe na Abdoulaye Sy wa Guinée
Sangwe Armel agerageza gutsinda amanota
Umunya-Serbia Seljko Zecevic utoza Guinée, atanga amabwiriza ku bakinnyi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .