U Rwanda rwahawe kwakira Afrobasket 2021 mu bagabo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Kamena 2019 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira imikino ya nyuma y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika cya 2021 muri Basketball’ Afrobasket 2021’ mu nama y’Inteko Rusange ya FIBA Africa yateranye kuri uyu wa Gatandatu i Bamako muri Mali.

Iyi nama iziga ku ngingo zitandukanye zirebana n’iterambere rya Basketball muri Afurika no gushyiraho ubuyobozi bushya bwa FIBA Africa busimbura ubwagiyeho mu 2014, izamara iminsi ibiri, aho isozwa kuri iki Cyumweru.

Imwe mu myanzuro yafashwe kuri uyu wa Gatandatu harimo kwemeza u Rwanda nk’igihugu kizakira irushanwa rya Afrobasket 2021 mu bagabo nyuma y’uko rusabye kuryakira.

Muri Mata uyu mwaka, ni bwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko ryamaze kwandika ibaruwa isaba kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (Afrobasket) kizaba mu 2021. Uretse u Rwanda, ibindi bihugu byri byasabye kwakira iri rushanwa ni Mali na Sénégal.

U Rwanda rumaze iminsi rwubaka inzu y’imikino ya Kigali Arena kuri ubu iri kugana ku musozo, aho mu byatumye yubakwa harimo kugira ngo rugire ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga y’imikino ibera mu nzu ‘Indoor Games’ nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Karambizi Oleg Olivier, Umujyanama akaba n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Ati “Iriya nzu yo izaba yujuje ibipimp mpuzamahanga mu mikino yose izaba yemerewe kwakira. Bivuze ko rero u Rwanda kwakira imikino ya NBA Africa League birashoboka, hari n’imikino ya Afrobasket, FERWABA yasabye kuba yayakira mu 2021 n’imikino ya NBA twayakira kuko tuzaba twujuje ibisabwa.”

Muri iyi nama y’Inteko Rusage ya FIBA Africa hazigirwamo kandi uburyo irushanwa rya NBA Africa League rizatangitangira muri Mutarama 2020 rizakorwamo ndetse n’iterambere rya Basketball y’abakina ari batatu.

Mbere yo gutangira iyi Nteko Rusange ya 17, ku wa Gatanu, abayitabiriye bayobowe na Perezida wa FIBA Horacio Muratore ari kumwe na Perezida wa FIBA Africa, Hamane Niang, basuye Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita baganira ku iterambere ry’uyu mukino muri Afurika.

U Rwanda ruhawe kwakira Afrobasket 2021 mu bagabo mu gihe kandi uyu mwaka ruzakira Afrobasket y’abangavu batarengeje imyaka 16 izabera i Kigali guhera tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama 2019. Iri rushanwa byitezwe ko ari ryo rya mbere rikomeye rizabera muri Kigali Arena biteganyijwe ko izaba yuzuye mu mpera z’uku kwezi.

U Rwanda rwahawe kwakira Afrobasket 2021 mu bagabo
Kigali Arena izajya yakira imikino irimo Basketball, imirimo yo kuyubuka iri kugana ku musozo
Kigali Arena izajya yakira abantu ibihumbi 10, aho biteganyijwe ko uku kwezi gusiga yaruzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza