00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruzahura na Guinea mu gushaka itike ya ¼ cya Afrobasket 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Kanama 2021 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu bagabo izahura n’iya Guinea ku wa Mbere saa Kumi n’ebyiri mu mukino wa kamarampaka wo gushaka itike ya ¼ cya Afrobasket 2021 iri kubera muri Kigai Arena.

U Rwanda ruzakina uyu mukino nyuma yo kuba urwa kabiri mu itsinda A ubwo rwatsindwaga na Cap-Vert amanota 82-74, yo igahita ibone itike ya ¼.

Amategeko mashya agenga irushanwa rya FIBA Afrobasket ryatangiye gukinwa buri myaka ine aho kuba buri myaka ibiri nk’uko byari bimeze mbere ya 2017, avuga ko amakipe yabaye aya kabiri ahura n’ayabaye aya gatatu mu matsinda, akitoranyamo ane akina ¼.

Kuba u Rwanda rwabaye urwa kabiri mu itsinda A n’amanota atanu rwanganyaga na Cap-Vert (hakarebwa ku mukino wabihuje), bivuze ko ruzahura na Guinea yabaye iya gatatu mu itsinda B.

Guinea yatsinze umukino umwe wa Misiri ku manota 86-78 ku wa Gatandatu, binganya amanota ane kimwe na Centrafrique yabaye iya kane nyuma yo gutsindwa na Tunisia 68-51.

Kunganya kw’ibi bihugu bitatu, byatumye harebwa ku kinyuranyo cy’amanota byizigamye hashingiwe ku yo byatsinze, Misiri iba iya kabiri, Guinea iya gatatu mu gihe Centrafrique yabaye iya kane, yahise isezererwa nk’uko byagenze kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yo yatsinzwe na Angola amanota 73-58 mu itsinda A.

Tunisia ifite igikombe giheruka, yabaye ikipe ya mbere izamutse itsinze imikino yayo yose mu itsinda mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Ku wa Mbere, Angola izahura na Misiri saa Cyenda muri Kigali Arena mbere y’uko u Rwanda rwisobanura na Guinea guhera saa Kumi n’ebyiri.

Uyu munsi ni bwo hasozwa imikino y’amatsinda

Kuri iki Cyumweru, tariki 29 Kanama 2021, ni bwo hasozwa imikino yo mu matsinda aho hakinwa imikino ya nyuma mu itsinda C na D.

Mu itsinda C, ikipe ya Kenya irakina n’iya Mali guhera saa Sita. Izi kipe zombi zatsinzwe imikino ibiri ibanza zigiye guhura zihatanira umwanya wa gatatu wo guhatanira itike yo gukomeza muri ¼.

Undi mukino ni uhuza ikipe ya Nigeria na Côte d’Ivoire saa Cyenda, zigomba guhatanira umwanya mbere aho ikipe ya mbere igomba kubona itike ya ¼ naho iya kabiri n’iya gatatu zigahatanira itike ya ¼.

Muri iri tsinda kugeza ubu, Côte d’Ivoire irayoboye n’amanota ane inganya na Nigeria. Ku mwanya wa gatatu hari Mali ifite amanota abiri inganya na Kenya.

Mu itsinda D, naho hari imikino iteganyijwe aho Sudani y’Epfo ikina na Uganda saa Kumi n’ebyiri naho Sénégal igakina na Cameroun guhera saa Tatu z’ijoro.

Sénégal iyoboye itsinda n’amanota ane ikurikiwe na Sudani y’Epfo na Uganda zifite amanota atatu naho Camerouna ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

U Rwanda rwabaye urwa kabiri mu itsinda A, ruzahura na Guinea ku wa Mbere
Cap-Vert yayoboye itsinda rya mbere nyuma yo gutsinda u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .