00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rushobora kwakira Afrobasket y’Abagore mu 2023

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwakira Igikombe cya Afurika cy’Abagabo muri Basketball cyasojwe mu ntangiriro z’uku kwezi, byitezwe ko u Rwanda ruzahabwa n’icy’Abagore kizaba mu 2023.

Afrobasket 2021 mu bagabo, yabereye muri Kigali Arena hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.

Nyuma yo kwakira neza iri rushanwa, hari amakuru ko u Rwanda rushobora guhabwa n’Igikombe cya Afurika cy’Abagore kizaba mu 2023.

The Newtimes yatangaje ko FIBA yemeye ko u Rwanda ruzakira iri rushanwa ndetse izabishyira ku mugaragaro nyuma ya Afrobasket 2021 y’Abagore iri kubera muri Cameroun.

Yatangaje kandi ko Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), Mugwiza Désiré, yagiye muri Cameroun kureba Afrobasket 2021 ndetse azagirana ibiganiro n’abayobozi ba FIBA Afrique, nyuma y’irushanwa akaba ari bwo hazatangazwa amatariki y’irushanwa ritaha rizaba mu 2023.

Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’umukino wa Basketball, yabuze itike ya Afrobasket 2021 iri kubera muri Cameroun nyuma yo gutsindwa na Kenya muri ½ cy’irushanwa ryo gushaka itike mu karere ka gatanu, ryabereye i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka.

U Rwanda rwakinnye Afrobasket y’Abagore mu 2009 na 2011 ubwo iki Gikombe cya Afurika cyari cyabereye muri Madagascar no muri Mali.

U Rwanda rushobora guhabwa kwakira Afrobasket y’Abagore mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .