U Rwanda mu nzira igana mu Gikombe cy’Isi nyuma yo kwihaniza Uganda (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Nyakanga 2018 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Basketball yateye intambwe ikomeye iyiganisha ku kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2019 nyuma yo gutsinda Uganda kuri iki Cyumweru mu mikino y’amajonjora y’ibanze, ikaba isigaje urugamba rw’ijonjora rya nyuma rizatangira muri Nzeri uyu mwaka.

Muri uru rugendo rwo gushaka itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi kizabera mu Bushinwa umwaka utaha, ku rwego rwa Afurika icyiciro cya mbere cy’amajonjora y’ibanze cyabereye muri Nigeria muri Gashyantare, u Rwanda rutsinda Mali ku manota 74-70, rwihanizwa na Nigeria ku manota 108-53 runatsindwa na Uganda ku manota 79-63.

Tariki 29 Kamena n’ubundi muri Nigeria, u Rwanda rufite umutoza mushya Vladimir Bosnjak ukomoka muri Serbia, rwongeye gukina n’ibi bihugu mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora y’ibanze, umukino wa mbere rutsinda Mali ku manota 82-72, uwa kabiri tariki 30 Kamena runyagirwa na Nigeria ku manota 111-70.

Kuri iki Cyumweru tariki 1 Nyakanga 2018 rwari rusigaje umukino w’amahirwe ya nyuma na Uganda aho ikipe imwe yagombaga gusezererwa indi ikabona itike yerekeza mu majonjora ya nyuma azatanga bidasubirwaho itike y’igikombe cy’Isi.

Rubifashijwemo na Kenneth Gasana ukinira MAS de Fez muri Maroc winjije amanota 20 wenyine, Elie Kaje na Olivier Shyaka buri umwe yinjije amanota 16, u Rwanda rwatsinze uyu mukino ku manota 92 kuri 79, bituma rurangiza mu makipe 12 ya mbere rukatisha itike yo kwerekeza mu majonjora ya nyuma.

U Rwanda ni cyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika y’Uburasirazuba gisigaye muri uru rugamba rwo gushaka itike yo kwitabira igikombe cy’Isi rukaba rwashyizwe mu itsinda ry’amakipe atandatu arimo Sénégal, Nigeria, Centrafrique, Côte d’Ivoire na Mali naho itsinda rya kabiri rikaba ririmo Tunisia, Angola, Cameroun, Moroc, Misiri na Tchad.

Bitewe n’uko mu gikombe cy’Isi Afurika izaserukirwa n’amakipe atanu, amategeko FIBA Afrique igenderaho avuga ko amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azahita abona itike naho iya gatanu ikaba iyagize amanota menshi mu zisigaye harebwe amatsinda yombi.

Imikino y’amajonjora ya nyuma izatangira tariki 13 Nzeri u Rwanda rukina na Sénégal, tariki 16 Nzeri ruhure na Cote d’Ivoire, ikomeze mu Ugushyingo tariki 30 rukine na Repubulika ya Centrafrique, tariki 3 Ukuboza rukine na Sénégal mu mukino wa kabiri, rwongere rukine na Côte d’Ivoire tariki 21 Gashyantare 2019 rusoze amajonjora ruhura na Centrafrique tariki 24 Gashyantare 2019.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza