00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twiteguye gutanga byose ngo dushimishe Abanyarwanda- Shyaka ku mukino wa Angola

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Kanama 2021 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Shyaka Olivier, yasabye Abanyarwanda kongera kubaba inyuma ku mukino bazahuramo na Angola ku wa Kane kugira ngo babashe gutsinda nk’uko babikoze kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Kabiri.

U Rwanda rwakiriye Afrobasket 2021 muri Kigali Arena, ruzakina umukino warwo wa kabiri wo mu itsinda ku wa Kane, aho ruzahura na Angola saa Kumi n’ebyiri.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Shyaka Olivier, yavuze ko bashimishijwe no gutsinda umukino wa mbere, ariko ubu bahanze amaso uwa Angola bazakurikizaho.

Ati “Twaraye turyamye twishimye kubera intsinzi, twabyutse amahoro, umukino wa RDC warangiye twawibagiwe, turi gutekereza uwa Angola dufite ejo ariko tuzajyana akanyamuneza dukesha umukino wa mbere kuko biraduha icyizere ko dushobora kugera kure muri iyi Afrobasket.”

Shyaka yavuze ko umukino wa Angola bawufata nk’ukomeye, ariko biteguye kwitanga bikomeye no gukoresha ubwenge cyane kurusha imbaraga ndetse bagakosora amakosa bagifite mu kugarira.

Ati “Turawufata nk’aho ari umukino ukomeye kuko twebwe icyo dushaka ni ugutsinda umukino umwe kuri umwe. Ikiri mu bakinnyi ni uko tugomba kugarira kurusha uko twakinnye ejo kuko bigaragara ko tugifite amakosa menshi mu kugarira. Ikindi ni uko bidusaba gukoresha ubwenge cyane kurusha imbaraga kuko tugira igihagararo gito ugereranyije n’abandi. Tugomba kwitanga birenze.”

Yasabye Abanyarwanda kongera kuba inyuma y’Ikipe y’Igihugu nk’uko babikoze ku wa Kabiri, ubundi na bo bakabagomba ibyishimo.

Ati “Ndabanza kubashimira kuko ejo baradufashije cyane. Icya kabiri, bakomeze badushyigikire, icyo tubasaba ni uko badacika intege nk’uko nkunda kubivuga. Hari ahantu tugera ugasanga baradusize cyangwa se tugiye kunganya, ukabona ko bacitse intege, bakomeze badushyigikire, bakomeze batube hafi, natwe turiteguye gutanga amaraso yacu, tugiye gutanga imbaraga ngo twongere tubashimishe, tubahe intsinzi ejo.”

Ku ruhande rw’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Cheikh Sarr, yavuze ko abakinnyi be bameze neza ndetse kuri ubu barajwe ishinga no kwitwara neza imbere ya Angola.

Ati “Ni ikipe iri kuzamuka neza, ikipe ishaka gutsinda kugira ngo ihagararire neza igihugu. Nyuma yo gutsinda twaganiriye kuri Angola kandi ndizera ko bumvise neza uburyo dushobora guhagarika abakinnyi beza ba Angola.”

Yakomeje agira ati “Angola ni ikipe imenyereye, ni ikipe yatwaye ibikombe byinshi bya Afurika, yakinnye imikino myinshi mbere yo kuza hano kandi yazanye abakinnyi bakomeye nka Mingas [Edouardo] na Paulo [Leonel], ntabwo yahindutse kandi ni ikipe izi ibyo ikora.”

Angola imaze kwegukana ibikombe 11 bya Afurika (agahigo yihariye), ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe nubwo yatsinzwe na Cap-Vert amanota 77-71 ku wa Kabiri.

Ubwo yaherukaga guhura n’u Rwanda muri Afrobasket ya 2007, yarutsinze amanota 109-66.

Uretse uyu mukino uzahuza u Rwanda na Angola guhera saa Kumi n’ebyiri, Cap-Vert izahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhera saa Cyenda mu wundi mukino wo mu itsinda A.

Mu itsinda B, Guinea izakina na Centrafrique guhera saa Sita mu gihe Misiri izisobanura na Tunisia guhera saa Tatu z’ijoro.

Ibiciro byo kwinjira kuri iyi mikino yose uko ari ine ni 7000 Frw, 10.000 Frw na 15.000 Frw, yose arimo ikiguzi cyo gupimwa COVID-19 kuri Stade Amahoro. Amatike agurirwa ku rubuga rwa internet rwa https://ticqet.rw/.

Kapiteni w'Ikipe y'u Rwanda, Shyaka Olivier (imbere) yavuze ko we na bagenzi be biteguye gutanga imbaraga zose ngo bahe ibyishimo Abanyarwanda
Umutoza w'u Rwanda, Dr Cheikh Sarr, afitiye icyizere abakinnyi be nubwo avuga ko Angola bagiye guhura itoroshye
Abafana basabwe kongera kuba inyuma y'Ikipe y'Igihugu nk'uko babikoze ku wa Kabiri itsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .