00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shampiyona ya Basketball irabimburira andi marushanwa y’imbere mu gihugu mu kwitabirwa n’abafana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’Igihugu y’umukino wa Basketball mu bagabo n’abagore, irakomeza mu mpera z’icyumweru, aho imikino izaba ku wa Gatandatu irimo uzahuza APR BBC na REG BBC mu bagabo n’abagore n’uwa Patriots BBC na IPRC Kigali BBC mu bagabo, izitabirwa n’abafana muri Kigali Arena.

Iyi Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali Plc, yasubukuwe mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’amezi abiri n’igice ihagaze kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

Irongera gukinwa mu mpera z’iki cyumweru, aho imikino itegerejwe na benshi ari izaba ku wa Gatandatu ndetse izitabirwa n’abafana muri Kigali Arena nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo itanze uburenganzira.

Imikino itegerejwe na benshi ni uzahuza Patriots BBC ya mbere mu Itsinda A na IPRC Kigali ya kabiri guhera saa Kumi z’umugoroba mu gihe REG BBC na APR BBC na zo zikurikiranye mu myanya ibiri ya mbere mu Itsinda B, zizisobanura guhera saa Kumi n’ebyiri.

Guhera saa Sita z’amanywa, hazaba habaye umukino uzahuza REG WBBC (yahoze yitwa Ubumwe BBC) na APR BBC mu bagore mu gihe saa Munani hazakina IPRC Huye WBBC na The Hoops Rwanda zikurikirana mu myanya ibiri ya mbere.

Amabwiriza mashya ajyanye n’isubukurwa ry’ibikorwa bya siporo, yatangajwe na Minisiteri ya Siporo nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021, avuga ko “Abafana bemerewe kwitabira imikino mu gihe bagaragaje ko bakingiwe COVID-19 kandi bakaba bipimishije, ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu bafite. Ubusabe bwo kwemerera abafana butangwa n’Urugaga rwandikiye Minisiteri ya Siporo, rukabanza kwemererwa.”

Itangazo ryashyizwe hanze na FERWABA rigaragaza ko ibiciro byo kwinjira ku mikino yo ku wa Gatandatu ari 5000 Frw, 7000 Frw na 10.000 Frw, yose arimo igiciro cyo kwipimisha COVID-19 kuri Stade Amahoro i Remera.

Imikino y’amatsinda mu bagabo izasozwa tariki ya 6 Ukwakira mu gihe iy’abagore izarangira tariki ya 9 Ukwakira 2021. Kuri iyi nshuro, amakipe ya nyuma azajya amanuka mu Cyiciro cya Kabiri kizatangira gukinwa guhera mu mwaka utaha w’imikino.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azabona itike ya ½ cya Play-offs mu bagabo mu gihe mu bagore hazakomeza ane ya mbere.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu mu bagabo:

  • 16:00 Patriots BBC vs UR Huye (IPRC Kigali, Itsinda A)
  • 18:00 RP IPRC Kigali vs RP IPRC Musanze (IPRC Kigali, Itsinda A)
  • 16:00 Espoir BBC vs Rusizi BBC (Petit Stade, Itsinda B)
  • 18:00 UGB vs Tigers BBC (Petit Stade , Itsinda A)

Imikino iteganyijwe mu bagore:

  • 16:00 APR BBC vs Marie Reine BBC (Amahoro Outdoor)
  • 18:00 REG BBC vs The Hoops Rwa (Amahoro Outdoor)
Shampiyona ya Basketball irakomeza mu mpera z'iki cyumweru aho imikino izaba ku wa Gatandatu ishobora kwitabirwa n'abafana
Uko amakipe yo mu Itsinda A akurikirana nyuma y'imikino imaze kuba
Urutonde rw'uburyo amakipe ahagaze mu Itsinda B
Uko amakipe akurikirana muri Shampiyona y'Abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .