00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na ’Basketball Africa League’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Binyuze muri Visit Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye y’igihe kirekire n’irushanwa rya Basketball Africa League riterwa inkunga na NBA, ku nshuro yaryo ya mbere rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2021.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 nibwo hamuritswe ku mugaragaro ubufatanye bwa Visit Rwanda na Basketball Africa.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko iki kigo cyishimiye kuba umufatanyabikorwa wa Basketball Africa League ku nshuro ya mbere igiye kubera mu Rwanda kuko bizateza imbere ubukerarugendo mu gihugu.

Ati “Dutewe ishema no kuba umufatanyabikorwa wa BAL ku nshuro yayo ya mbere igiye kubera mu rugo nka Visit Rwanda. Impamvu twahisemo ko Visit Rwanda iba umufatanyabikorwa wa BAL ni uko mbere ya byose, mu myaka 10 ishize Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guteza imbere ibikorwa n’amarushanwa atandukanye hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, tugamije guteza imbere siporo n’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo. Siporo ni bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo kuzana ba mukerarugendo mu gihugu, atari abakinnyi gusa baje gukina, ahubwo abafana n’abandi bagize amakipe. Uyu munsi twiteze abasaga 1000 bazaza mu Rwanda muri BAL.”

Umuyobozi wa RDB yavuze ko kandi abanyabugeni n’abanyabukorikori b’Abanyarwanda bazahabwa umwanya wo kwerekana ibikorwa byabo ku bazitabira irushanwa rya BAL.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko byari bigoye gutegura iri rushanwa muri ibi bihe bya COVID-19, ariko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye bibasha kugerwaho.

Ati “Ntabwo byari byoroshye ariko byasabye imbaraga n’ubwitange kuri buri muntu wese wabigizemo uruhare, byaba ku ruhande rwa BAL, byaba ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda no ku ruhande rwa za federasiyo.”

Yavuze ko kandi iri rushanwa rizarebwa n’abafana hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 ndetse ari ubutumwa bwerekana ko u Rwanda rushoboye kwakira amarushanwa nk’aya.

Ati “Kwakira iri rushanwa biratanga ubutumwa ko u Rwanda rushoboye kwakira bene iyi mikino iri ku rwego rwo hejuru. Abafana bazaba bemewe kuza kureba iri rushanwa ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Uzagura itike wese agomba kuba yamaze kwipimisha, hari ukwambara agapfukamunwa ndetse hazagaragazwa ahemerewe kwicarwa.”

Perezida wa Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall, yagaragaje ko kuba habayeho ubu bufatanye mbere y’itangizwa ry’iri rushanwa ari iby’agaciro.

Ati “Twafashe umwanya munini twitabira kandi tuza hano mu Rwanda inshuro nyinshi, kandi kuba hano uyu munsi twiteguye gutangiza iri rushanwa ry’amateka rya Basketball Africa League, mu buryo bwinshi, birihariye."

Yavuze kandi ko iri rushanwa rigiye kuba ari umusaruro wa gahunda y’igihe kirekire bari bamazemo iminsi bategura abakinnyi.

Ati “Ibi bihuye n’ibyo twari tumaze imyaka myinshi turimo, twahereye mu bakiri bato tugamije kuzamura umukino kandi duha amahirwe abakinnyi ngo bigaragaze.”

Muri siporo, Visit Rwanda yari isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Amakipe 12 yari yabonye itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League ku nshuro ya mbere ni Patriots (Rwanda), GNBC (Madagascar), Ferroviario de Maputo (Mozambique), AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroun), Petro de Luanda (Angola), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia) na Zamalek (Misiri).

BAL yari kuba bwa mbere mu mwaka ushize wa 2020, ariko yimurirwa muri uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19.

Visit Rwanda ni umufatanyabikorwa w'irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ku nshuro yaryo ya mbere rigiye kubera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .