Kwamamaza

Rayon Sports iratangira imyitozo, ibya Rwatubyaye bikomeje kuba agatereranzamba

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 19:49' na Manzi Rema Jules


Rayon Sports iratangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu ku kibuga cya Mumena mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka wa 2016/2017 ndetse n’irushanwa rya Orange CAF Confederations Cup.

Nyuma yo kurangiza shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa kabiri ikanegukana igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports irongera kwigaragariza abakunzi bayo mu myitozo igomba gutangira kuri uyu wa 17 Kanama 2016.

Nubwo Gikundiro yiyubatse cyane igura abakinnyi bashya ariko igitegerejwe na benshi ni ukumenya niba myugariro Rwatubyaye Abdoul, na nubu ibye bikiri insobe ashobora kuzagaragara mu bo umutoza Masoudi Djuma azakoresha mu mikino itandukanye.

Nk’andi makipe yose uretse APR FC yarangije shampiyona igahita ijya gutegura imikino ya gisirikare, abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze iminsi mu biruhuko mu miryango bakaba bagomba kugaruka kwitegura shampiyona biteganyijwe ko izatangira muri Nzeli.

Nk’uko umunyamabanga w’iyi kipe Gakwaya Olivier yabitangarije IGIHE, bitewe n’ibura ry’ikibuga cyo kuri Ferwafa bari basanzwe bakoresha mu myitozo, ubu bamaze gutira icyo ku Mumena kugira ngo abe ari cyo bifashisha nubwo bishobora kutazaba iby’igihe kirekire.

Yagize ati "Turatangira imyitozo ejo (kuwa Gatatu), twasabye ko batwemerera gukorera ikibuga cyo ku Mumena, byaciyemo ariko hari ibindi tukiganiraho gusa imyitozo igomba gutangira."

Ku kijyanye n’abakinnyi bari baragiye mu biruhuko hanze y’u Rwanda nka Ismaila Diarra uri iwabo muri Mali, Kwizera Pierrot wagiye i Burundi gusura umuryango we ndetse na Rwatubyaye Abdoul bivugwa ko ku Cyumweru nimugoroba yerekeje ku mugabane w’u Burayi, Gakwaya avuga ko aba bakinnyi bose babwiwe igihe cy’imyitozo bakizi bagomba kuba baje keretse ufite impamvu ariko akayisobanura mbere.

Yagize ati "Bose bagomba kuza mu myitozo, ahari Diarra ashobora gutinda kuko yagiye nyuma ariko na we iki cyumweru kirashira yaje. Rwatubyaye na we ni kimwe n’abandi azitabira imyitozo. Ibivugwa ko yagiye twe ntabyo tuzi kandi afite n’uburenganzira bwo kujya aho ashaka igihe nta kazi mu ikipe gahari ariko imyitozo yatangira akayibonekamo, Rayon Sports ntibuza abantu gutembera, uretse ko ntahamya ko atari mu Rwanda."

Uyu mukinnyi wasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga avuye muri APR FC atanzweho miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, ni umwe mu masura ashobora kuzahuruza imbaga nini y’abafana.

Rwatubyaye niwe mukinnyi wa iyi kipe y’i Nyanza yakuye muri APR FC ndetse igurwa rye ryakurikiwe n’amagambo atari make, benshi bavuga ko bidashoboka.

Mu bakinnyi bashya bazagaragara muri iyi kipe kandi harimo umurundi Nahimana Shasir watowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka i Burundi ubu akaba yarageze muri Rayon Sports, Lomami Frank wakiniraga Musanze FC, Ishimwe Issa Zapi wakinaga muri Sunrise FC ndetse na Rwatubyaye Abdoul wa APR FC.

Rayon Sports iratangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu, ku Mumena
Rwatubyaye (iburyo) ibye na Rayon Sports ntibirasobanuka, ku hazaza he

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved