00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Petro de Luanda yatsinze AS Police ku munsi wa gatatu wa BAL 2021 iri kubera i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Petro de Luanda yo muri Angola yatsinze AS Police yo muri Mali amanota 84-66 mu mukino wa mbere wo mu itsinda B rya Basketball Africa League wakinwe kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Arena.

Muri uyu mukino wa gatanu wabaye kuva irushanwa ritangiye ku Cyumweru, Abanya-Angola bagaragaje urwego ruri hejuru, aho mu masegonda 87 ya mbere, bari bamaze kwinjiza amanota 9-0.

Amanota abiri ya mbere yabonetse ku ruhande rwa AS Police yo muri Mali, yatsinzwe na Ibrahima Thomas nyuma y’isegonda rya 106 umukino utangiye.

Valdelicio Joaquim yagize uruhare rukomeye mu kuzamura amanota ya Petro Atlético Petroleos de Luanda, agace ka mbere karangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 20 (29-9).

Byahinduye isura mu minota 10 yakurikiyeho, aho aka gace ka kabiri kihariwe n’Abanya-Mali bakinjijemo amanota 28 kuri 20 ya Petro de Luanda, ariko bakomeza kurushwa ikinyuranyo cy’amanota 12 (49-37).

Jawachi Joseph Nzeakor watsinze amanota icyenda, Mamadou Keita watsinze amanota arindwi na Ibrahima Cherif Haidara watsinze atandatu, bari mu bafashije AS Police muri iyi minota.

Mu minota ine ya mbere y’agace ka gatatu, Valdelicio Joaquim, Jone Pedro na Gerson Goncalves batsinze amanota 13 bonyine mu buryo bwikurikiranya ku ruhande rwa Petro de Luanda mu gihe hagati aho AS Police yatsinzemo amanota atandatu arimo ane ya Jawachi Joseph n’abiri ya Ibrahima Cherif.

Aka gace karangiye ikinyuranyo kigeze ku manota 15 (70-55) mu gihe mu gace ka nyuma amakipe yombi yagendeye ku mbaraga zingana, umukino urangira ari 84 ya Petro de Luanda kuri 66 ya AS Police.

Mamadou Keita wa AS Police yatsinze amanota 19 muri uyu mukino mu gihe Jone Pedro wa Petro de Luanda yatsinzemo 17.

Undi mukino wo muri iri tsinda uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, urahuza AS Salé yo muri Maroc na FAP yo muri Cameroun guhera saa Tatu z’ijoro.

Basketball Africa League izakomeza kandi ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, hakinwa imikino itatu yo mu matsinda abiri. Imikino yose ya BAL iri gutambuka kuri Canal+ Sport 1.

Mu itsinda A, Patriots BBC ihagarariye u Rwanda, izakina na GNBC mu mukino uzatangira saa Munani z’amanywa, ni nyuma y’uko yari yatangiye itsinda Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Mu itsinda C, Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique izakina na AS Douanes yo muri Sénégal guhera saa Kumi n’imwe n’igice mu gihe Zamalek izakina na GS Pétroliers yo muri Algeria guhera saa Tatu z’ijoro.

Antwan Scott wa Atlético Petróleos de Luanda atangiza umukino bundi bushya
Badra Beneko Samake wa AS Police agerageza guhagarika Childe Dundao wa Atlético Petróleos de Luanda
Carlos Morais yiga uburyo anyuza umupira kuri Papa Tandina wa AS Police
Carlos Morais ahanganiye umupira na Benke Mami Diarouma
Jawachi Joseph Nzeakor wa AS Police ni umwe mu bigaragaje muri uyu mukino
Jawachi yatsinze amanota 16 ku ruhande rwa AS Police
N'Faly Kanoute wa AS Police yiteguye gushyira umupira mu nkangara mu gihe yari yasatiriwe na Childe Dundao ndetse na Gerson Goncalves ba Atlético Petróleos de Luanda
Olimpio Cipriano wa Atlético Petróleos de Luanda ashaka uko atambuka hagati ya Mohamed Sanogo (ibumoso) na Mamadou Keita (iburyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .