Ikipe y’u Rwanda yari imaze ibyumweru bitatu mu mwiherero, yasuwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ku wa Kane, ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisports, Shema Maboko Didier na Mugwiza Désiré uyobora FERWABA.
Mu butumwa yahaye abakinnyi, Minisitiri Munyangaju yavuze ko bashyigikiwe, abasaba kuzitwara neza mu mikino bitabiriye muri Tunisia.
Ati “Icyo nababwira ni uko igihugu kibari inyuma ndetse twese ni mwe duhanze amaso. Dutegereje kubona mutsinda kandi dutewe ishema namwe. Turabifuriza amahirwe. Nk’ikimenyetso cy’uko guverinoma ibashyigikiye, nishimiye kubabwira ko mwahawe indege ituma mugenda mu mutekano kandi mugakora urugendo rutavunanye.”
Mu izina ry’abakinnyi bagenzi be, kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Shyaka Olivier, yavuze ko “Hari ibintu byinshi twiyemeje kugeraho bitandukanye n’uko twabinaniwe mu mikino iheruka.”
Minisiteri ya Siporo yatangaje ko indege itwara abakinnyi kuri uyu wa Gatanu saa yine za mu gitondo, yatanzwe na Perezida Kagame.
Iti “Ikipe y’Igihugu irahagurukana n’indege ya RwandAir yahawe na Nyakubahwa Paul Kagame izabageza mu mujyi wa Monastir ndetse ikazanabagarura nyuma y’amarushanwa.”
Ikipe y'Igihugu irahagurukana n'indege ya @FlyRwandAir
yahawe na Nyakubahwa @PaulKagame izabageza mu mujyi wa #Monastir ndetse ikazanabagarura nyuma y'amarushanwa. #Afrobasket #Afrobasket2021Q
3/3— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) February 11, 2021
Mu mikino ibanza yabereye i Kigali mu mezi atatu ashize, Ikipe y’Igihugu yatsinzwe imikino itatu yose yo mu itsinda D yahuyemo na Mali, Nigeria na Sudani y’Epfo.
Kuri iyi nshuro, u Rwanda ruzabanza gukina na Mali tariki ya 17 Gashyantare, rukurikizeho Nigeria nyuma y’umunsi umwe mu gihe ruzasoreza kuri Sudani y’Epfo ku wa 19 Gashyantare.
Afrobasket 2021 izitabirwa n’amakipe 16, izabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.
Abakinnyi 16 batoranyijwe: Gasana Sano, udafite ikipe, Ndoli Jean Paul ukinira RP IPRCKigali, Mpoyo Axel Olenga, Habimana Ntore wa Laurrier University, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wa Patriots, Ntwari Marius Trésor wa APR BBC, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa REG BBC, Niyonkuru Pascal wa APR BBC, Kaje Elie wa REG BBC, Shyaka Olivier wa REG, Sagamba Sedar wa Patriots, Hagumintwari Steven wa Patriots, Kabange Kami wa REG BBC, Bugingo Kabare Hubert wa RP IPRC Huye, Herbert Wilson Kenneth Gasana wa Patriots.
Abandi bajyanye n’Ikipe ni abantu bane barimo umutoza, Henry Mwinuka, Umutoza wungirije, Nkusi Aime Karimu, Team Manager, Ntaganda Erneste n’Umuyobozi wa Tekinike Mutokambali Moïse.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!