00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimiye Patriots BBC uko yitwaye mu mikino ya BAL (Amafoto na Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Gicurasi 2021 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashimye abakinnyi ba Patriots BBC uko bitwaye mu Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryasojwe ku Cyumweru iyi kipe yari iharagarariye u Rwanda iri ku mwanya wa kane.

Zamalek yo mu Misiri ni yo yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yegukanye igikombe cya BAL, irushanwa ryari rimaze ibyumweru bibiri ribera muri Kigali Arena ku nshuro yaryo ya mbere. Yatsinze US Monastir amanota 76-63 mu mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru.

Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda yasoje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Petro de Luanda yo muri Angola amanota 97-68 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Ubwo yabakiraga muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Gicurasi 2021, Perezida Kagame, yabashimiye uko bitwaye muri iyi mikino.

Umukuru w’Igihugu yabwiye abakinnyi ba Patriots BBC ko gutsinda no gutsindwa ari ibigize ubuzima, abagira inama yo kwigira ku masomo bakura mu gihe batsinzwe.

Yagize ati “Niba hari igikomeza abantu kurushaho ni ugutsinda. Ndabashimira uko mwitwaye muri BAL. Nizera ko mwababajwe n’uko mutatwaye igikombe ariko ntekereza ko mukwiye kwishima, mwishime kuko mwashimishije abandi.”

“Kwitabira kwanyu byari ingenzi atari uko muri Patriots, ahubwo mbere na mbere ku bw’abafana banyu mu gihugu n’abandi baturage. Basketball ni Basketball, abatayikunda bakunda umupira w’amaguru, ariko ndakeka na bo barishimiye ko mwitwaye neza.”

Perezida Kagame yashimiye kandi Patriots BBC ikinyabupfura yagaragaje aho amakipe yari acumbikiwe muri ‘bubble’ muri Radisson Blu, avuga ko kwitabira iri rushanwa u Rwanda rwakiriye ku nshuro yaryo ya mbere biteye ishema.

Yasabye iyi kipe kandi kudacika intege, ahubwo ikareba icyabuze kugira ngo igere ku ntego yari yihaye, akaba aricyo izubakiraho itegura irushanwa ritaha.

Yakomeje ati “Icya kabiri, mwerekanye igisobanuro cy’igihugu cyacu mu kwakira BAL ko ari ikintu dukwiye guterwa ishema nacyo, kandi ndizera ko ibyo mutagezeho mugomba gutangira kubitekereza ku buryo muzabigeraho ubutaha. Gutsinda no gutsindwa biri mu bigize ubuzima.”

“Mu buzima, muri buri kimwe, ubona bimwe, ugatakaza bimwe, ntibiterwa n’uwo uri we cyangwa aho uturuka. Ariko icyiza cyo kwitaho ni uko watsindira mu gutsindwa. Icyo nshaka kuvuga ni uko iyo utsinzwe utagomba gutakaza icyizere kuko uko gutsindwa kugufasha kwiga, ukareba aho utakoze neza n’icyo wakosora kandi bikagufasha gukora neza ubutaha. Ibyo ni byo gutsinda.”

Perezida Kagame yijeje inkunga Ikipe ya Patriots BBC ndetse ayibwira ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza guteza imbere Basketball kimwe n’indi mikino.

Ati “Ndatekereza ko dushobora gukora ibyiza birenzeho dufatanyije, yaba Patriots BBC, abayishyigikira yewe na Guverinoma binyuze muri Minisiteri ya Siporo n’izindi nzira tugakora buri kimwe dushoboye mu guteza imbere Basketball. Birumvikana nk’igihugu tugomba no gushora mu yindi mikino ariko hari umugabane wanyu kandi turabizeza ko tuzabaha uwo mugabane wanyu wo kubashyigikira.”

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bashimishijwe no kuba Perezida Kagame yakiriye Patriots BBC yahesheje ishema u Rwanda ikagera mu makipe ane ya mbere, akayigira inama y’uburyo yazitegura irushanwa ritaha.

Ati “Biradushimisha kubona Umukuru w’Igihugu yakiriye Patriots BBC n’inama yabagiriye. Byari ishema ku gihugu, byari ishema kuba Patriots BBC yarahagarariye u Rwanda kandi neza. Ntabwo byari gusa neza iyo twakira aya marushanwa tubona amakipe yo hanze ariyo agera kure, rero byaradushimishije kubona Patriots BBC igera kure.”

Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide, yavuze ko bishimiye kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu ndetse we na bagenzi be bishimiye inama y’abagiriye ku buryo bamwijeje ko bazitwara neza kurushaho mu irushanwa ritaha.

Ati “Ni ishema kuba Umukuru w’Igihugu ashobora kutwakira ngo atubwire ijambo ryo kudushimira, anatugire inama y’uko twazakora birushijeho ubutaha. Kuri twe ni imbaraga yaduteye kandi natwe twaboneraho kumushimira inkunga adahwema kudutera, tumwizeza ko tuzakora neza ubutaha.”

Mugabe yavuze ko zimwe mu mbogamizi abakinnyi ba Patriots BBC bagize mu irushanwa rya BAL ari uko bagize igihe kidahagije cyo kwitegurira hamwe.

Ati “Ridusigiye isomo, ni ubwa mbere twari turikinnye, ndizera ko hari byinshi twaryigiyemo. Urebye, andi makipe yari hejuru ku rwego rw’imitegurire n’imikinire kuko iyo wateguwe neza n’ubundi ukina neza. Hari ibyo twigiyemo ku buryo ubutaha tuzitegura hakiri kare kandi tugashyiramo imbaraga zisumbuyeho.”

Umuraperi w’Umunyamerika, Jermaine Cole, wakiniye Patriots BBC imikino itatu y’amatsinda, yasubiye iwabo mbere y’uko hakinwa ¼ mu gihe umutoza Alan Major na we yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryakeye.

Mu mikino itandatu Patriots BBC yakinnye muri BAL 2021, yatsinze ibiri y’amatsinda yahuyemo na Rivers Hoopers yo muri Nigeria na GNBC yo muri Madagascar n’umwe wa ¼ yahuyemo na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique. Yatsinzwe inshuro ebyiri na US Monastir (mu matsinda no muri ½) ndetse na Petro de Luanda yo muri Angola mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Patriots BBC yasoje ku mwanya wa kane mu Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryitabiriwe n'amakipe 12 akomeye yo ku Mugabane wa Afurika
Uhereye iburyo: Prince Chinenye Ibeh, Brandon Costner, Bush Wamukota, Kaje Elie, Sagamba Sedar na Ndoli Jean Paul mu bakiriwe na Perezida Kagame
Perezida Kagame yashimye abakinnyi ba Patriots BBC basoje ku mwanya wa kane mu Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryabereye muri Kigali Arena ku wa 16-30 Gicurasi 2021
Perezida Kagame yashimiye kandi Patriots BBC ikinyabupfura yagaragaje aho amakipe yari acumbikiwe
Kapiteni wungirije wa Patriots BBC, Kenneth Gasana, mu bakiriwe na Perezida Kagame
Perezida Kagame yasabye abakinnyi ba Patriots BBC kudacika intege ahubwo bakareba icyabuze kugira ngo bagere ku ntego bihaye no kuyubakiraho mu gutegura irushanwa ritaha
Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide, yashimiye Umukuru w'Igihugu ku kuba yarabashyigikiye mu mikino ya BAL, anamwizeza ko biteguye gukoresha imbaraga mu marushanwa ari imbere nka AfroBasket 2021
Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide, yahaye Perezida Kagame impano y'umwambaro w'iyi kipe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, ni we wari umusangiza w'amagambo muri iki gikorwa
Perezida Paul Kagame yakiriye Patriots BBC muri Village Urugwiro ku Kacyiru
Perezida Kagame yafashe ifoto y'urwibutso n'abakinnyi ba Patriots n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Patriots BBC yishimiye kwakirwa n'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .