00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye J. Cole witabajwe na Patriots BBC muri BAL

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Gicurasi 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye umuraperi Jermaine Lamarr Cole witabajwe na Patriots BBC mu mikino y’irushanwa rya Basketball Africa League riri kubera muri Kigali Arena kuva tariki ya 16 Gicurasi 2021.

J. Cole uherutse gushyira hanze album ya “The Off-Season” ni umwe mu bakinnyi 13 bitabajwe na Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League riri kuba ku nshuro ya mbere.

Kuri uyu wa Mbere, yakiriwe na Perezida Paul Kagame nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri Twitter.

Byagize biti “Uyu munsi, Perezida Kagame yakiriye J. Cole wakiniraga Patriots BBC mu mwaka w’imikino wa mbere w’irushanwa rya Basketball Africa League.”

Perezida Kagame yaherukaga kwitabira umukino Patriots BBC yatsinzwemo na US Monastir amanota 91-75 ku wa Gatandatu.

Icyo gihe, J. Cole w’imyaka 36, yakinnye iminota 12 n’amasegonda 16, atsindamo amanota abiri mu gihe kandi yatanze umupira umwe wavuyemo andi manota kuri mugenzi we.

Ubwo hatangazwaga ko uyu Munyamerika azakinira Patriots BBC muri BAL 2021, byavuzwe ko azakina hagati y’imikino itatu n’itandatu.

Patriots BBC izasubira mu kibuga hagati yo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu ubwo hazaba hakinwa imikino ya ¼ cy’iri rushanwa rizasozwa tariki ya 30 Gicurasi 2021.

Ku wa Gatandatu, mu butumwa J. Cole yashyize kuri Twitter akurikirwaho n’abarenga miliyoni 14, yashimiye abakunzi b’umuziki we ku bw’urukundo bakomeje kumwereka rwatumye album ye nshya ica uduhigo ku Isi.

Yagize ati “Aho ndi mu Rwanda, ndabashimiye. Album iri ku mwanya wa mbere, numvise urusaku hano hanze! Off-Season bisobanura gukomeza gushyiramo imbaraga, nanjye nibyo nzakora!.

Album ye yise Off-Season yamuhesheje guca uduhigo twinshi turimo ko kugeza ubu ariyo iri imbere mu ntonde nyinshi zigaragaza indirimbo zikunzwe.

Iyi album yanikiye cyane mixtape Nicki Minaj aherutse gushyira hanze yitwa “Beam me up scotty” iyikurikiye mu gukundwa.

Mu Cyumweru kimwe isohotse, ku mbuga zicururizwaho umuziki yari imaze gukinwa inshuro zirenga miliyoni 62 mu gihe kopi 288.000 arizo zari zimaze kugurishwa.

J. Cole ayoboye kandi urutonde rwa Billboard rw’abahanzi 100 bayoboye abandi mu kwandika indirimbo nziza. Ni ubwa mbere ageze kuri uyu mwanya mu mateka ye abikesha “Interlude” iri kuri Off-Season.

Ku wa Gatandatu, iyi ndirimbo yari ku mwanya wa munani ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe rwa Billboard, aho yari imaze gucurangwa inshuro miliyoni 26,4 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe yaguzwe inshuro 2,900 mu cyumweru cya mbere ikijya hanze.

Ni yo yatumye album ye ijya mu za mbere icumi zikunzwe bwa mbere nyuma ya Middle Child yashyize hanze mu 2019.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yakiriye J. Cole mu biro bye
Jermaine Cole usanzwe ari umuraperi ukomeye, yatsinze amanota abiri mu mukino Patriots yahuyemo na US Monastir ku wa Gatandatu
Perezida Paul Kagame akurikiye umukino wahuje Patriots BBC na US Monastir
Francis Ramanampamonjy Mory wa GNBC asatirwa na Jermaine Cole washakaga kumwambura umupira
J. Cole ahanganiye umupira n'umukinnyi wa Rivers Hoopers mu mukino wafunguye irushanwa rya Basketball Africa League
J. Cole yahawe nimero 15 muri Patriots BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .