00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru wa FIBA n’itsinda ayoboye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yahuye n’itsinda riturutse mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball ku Isi (FIBA), riyobowe n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Umunyamategeko ukomoka mu Bugeriki, Andreas Zagklis.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda buvuga ko Perezida Kagame yahuye n’iri tsinda rivuye muri FIBA kuri uyu wa 4 Nzeri 2021, muri Kigali Arena, ubwo habaga imikino ya AfroBasket 2021, yari igeze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza. Ntabwo hatangajwe ingingo baba baganiriyeho.

Perezida Kagame yanakurikiranye umukino wahuje Côté d’Ivoire na Sénégal, warangiye Sénégal itsinzwe 75-65.

Côté d’Ivoire yakatishije itike yo kuzahura na Tunisie mu mukino wa nyuma w’iri rushanwa uteganyijwe kuri iki cyumweru, iki gihugu cyo cyatsinze Cap-Vert 75-65.

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abagabo yasezerewe muri Afrobasket 2021 nyuma yo gutsindwa na Guinée mu mukino wa kamarampaka wo gushaka itike ya ¼.

Wari umukino wa kane wa Afrobasket 2021, Perezida Kagame yarebye nyuma y’uwo u Rwanda rwatsinzemo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uwo rwatsinzwemo na Cap-Vert mu matsinda ndetse n’uwo iki gihugu cya nyuma cyatsinzemo Uganda muri 1/4.

Biteganyijwe ko Afrobasket 2021 isozwa kuri Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 nyuma y’ibyumweru bibiri yari imaze ibera muri Kigali Arena. Imikino isoza iratangira saa Saba n’igice aho Cap-Vert na Sénégal bihatanira umwanya wa gatatu naho uwa nyuma uhuza Tunisia ifite igikombe giheruka na Côté d’Ivoire ube guhera saa Kumi n’imwe.

Perezida kagame ubwo yakiraga Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball ku Isi (FIBA), Andreas Zagklis
Perezida Kagame yakiriye Andreas Zagklis n'itsinda ayoboye ryaturutse muri FIBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .