00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Madamu bakurikiye umukino Patriots yatsinzwemo na US Monastir (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino Patriots BBC yatsinzwemo na US Monastir yo muri Tunisia amanota 91-75 mu gusoza iyo mu itsinda A ry’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2021) riri kubera muri Kigali Arena.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakinwe imikino isoza iyo mu itsinda A, Patriots BBC na US Monastir zamaze kwizera gukomeza muri ¼ , zihanganira kuyobora itsinda.

Irushanwa rya Basketball Africa League riri kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere, ryateguwe na FIBA Afrique ku bufatanye na Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA.

Ku munsi waryo wa gatandatu, ryakurikiwe n’abarimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri Twitter.

Perezida Kagame wamuritse ku mugaragaro ikirango cya Basketball Africa League mu Ukuboza 2019, yanakurikiye kandi imikino y’amajonjora y’iri rushanwa rishya yabaye muri uwo mwaka.

US Monastir yarenze icyiciro cy’amatsinda iyoboye itsinda A nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 91-75.

Patriots BBC yari yatangiye neza, yatsinzwe agace ka mbere ku manota 24-20, gusa yihagararaho mu ka kabiri yatsinze ku manota 24-22. Agace ka gatatu katsinzwe na US Monastir ku manota 22-14 mu gihe aka nyuma nako katsinzwe n’abanya-Tunisia ku manota 23-17.

Wel Arakji w’iyi kipe yo muri Tunisia, yatsinze amanota 28 muri uyu mukino mu gihe umukinnyi wa Patriots BBC witwaye neza ari Kenneth Gasana watsinze amanota 22.

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda, yari imaze imikino 11 ya Basketball Africa League idatsindwa kuva mu majonjora abiri yakinnye mu 2019 (muri Tanzania no mu Rwanda). Muri iri rushanwa nyir’izina, yari yatsinze imikino ibiri ibanza yahuyemo na Rivers Hoopers yo muri Nigeria na GNBC yo muri Madagascar.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda rya mbere, warangiye Rivers Hoopers itsinze GNBC amanota 80-69.

Kuri uyu wa Gatandatu, habaye kandi umukino wo mu itsinda C, aho Ferroviário de Maputo yageze muri ¼ nyuma yo gutsinda Groupement Sportif des Pétroliers amanota 86-73.

Basketball Africa League izakomeza ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021saa munani z’amanywa, hakina Zamalek na AS Douanes zo mu itsinda C.

Guhera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba hazakina FAP na AS Police zo mu itsinda B mu gihe AS Salé na Atlético Petróleos de Luanda ziri muri iryo tsinda zizakina saa tatu z’ijoro.

Imikino y’amatsinda izasozwa ku wa Mbere tarii ya 24 Gicurasi haba umukino w’ikirarane wari kuba ku wa Gatatu. Uzahuza Groupement Sportif des Pétroliers (GSP) na Zamalek guhera saa moya n’igice.

Biteganyijwe ko imikino ya ¼ izaba tariki ya 25 n’iya 26 Gicurasi. Iya ½ izakinwa tariki ya 28 Gicurasi mu gihe umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021.

Perezida Kagame yitegereza amakipe yombi akina ku munsi wa gatandatu w’irushanwa rya Basketball Africa League riri kuba ku nshuro ya mbere
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wahuje Patriots BBC na US Monastir muri Kigali Arena
Ange Kagame nawe yakurikiye uyu mukino
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson atwaye umupira ubwo yari asatiriwe na Omar Abada wa US Monastir
Imikino ya Basketball Africa League iri kubera muri Kigali Arena, yitabirwa n'abafana
Kigali Arena yarimo abafana 1141
Abanyarwanda bitabira imikino ya Patriots BBC muri iri rushanwa
Abakinnyi ba Patriots BBC bahabwa amabwiriza n'umutoza Alam Major
Kenneth Gasana yatsinze amanota 22 muri uyu mukino
Ndizeye Dieudonné agerageza gushyira umupira mu nkangara
Prince Ibeh ashyira umupira mu nkangara ku ruhande rwa Patriots BBC
Jermaine Cole wa Patriots BBC agerageza gutsinda ubwo yari asatiriwe na Mohamed Ghayaza
Radhouane Slimane yima umupira Kenneth Gasana
Omar Abada wa US Monastir, yatsinze amanota 10 muri uyu mukino
Wael Arakji watsinze amanota menshi (28) muri uyu mukino
Radhouane Slimane atwara umupira Bush Wamukota na Ndayisaba Dieudonné ba Patriots BBC
Ben Makrem atsinda amanota ku ruhande rwa Union Sportive Monastirienne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .