00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Macron bakurikiranye umukino wahuje Patriots BBC na Ferroviario de Maputo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron bakurikiranye umukino wahuje Patriots BBC ihagarariye u Rwanda na Ferroviario de Maputo mu marushanwa ya Basketball Africa League, BAL arimo kubera muri Kigali Arena.

Umukino wahuje aya makipe ni uwa ¼ aho amakipe yombi ari guhatanira kugera muri ½.

Perezida Macron ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, akaba yarutangiye kuri uyu wa Kane.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ni umukino wa kabiri yitabiriye kuva BAL yatangira, nyuma y’aho we na Madamu Jeannette Kagame bakurikiranye umukino Patriots BBC yatsinzwemo na US Monastir 91-75 mu matsinda.

Perezida Kagame aganira na Macron muri Kigali Arena aho bakurikiranye umukino wahuje Patriots BBC na Ferroviario de Maputo
Ni ubwa kabiri Perezida Kagame akurikiranye umukino wa Basketball Africa League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .