Patriots yasanze REG BBC ku mukino wa nyuma wa Playoffs yihanije APR BBC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Nyakanga 2019 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC yaraye igeze ku mukino wa nyuma wa Playoffs 2019 nyuma yo gutsinda APR BBC amanota 80-60 mu mukino wa gatanu ari na wo wari uwa kamarampaka hagati y’amakipe yombi muri ½.

Muri iki cyiciro gisoza Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali, amakipe atanguranwa gutsinda imikino itatu muri itanu iba ishoboka.

Nyuma y’uko APR BBC itsinze Patriots amanota 64-63 mu mukino wahuje amakipe yombi mu mpera z’icyumweru gishize, bakanganya 2-2, byatumye hitabazwa uwa gatanu watandukanyije amakipe yombi kuri uyu wa Gatanu.

Uyu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera, ntiwahiriye ikipe ya APR BBC n’ubwo yari yatanze Patriots BBC kuwinjiramo neza, itsinda amanota 14-13 mu gace ka mbere.

Patriots BBC y’umutoza Henry Mwinuke, yayigaranzuye mu gace ka kabiri, igatsindamo amanota 28-4, aho aya manota ane ya APR BBC yatsinzwe na Iyakaremye Emmanuel gusa, atsinda abiri, abiri.

Agace ka gatatu katangiye umutoza wa APR BBC Nkuri Karim akora impinduka, asubizamo Niyonkuru Pascal na Byiringiro Yannick, aho bafatanyije n’abarimo Niyonsaba Bienvenue mu kuzamura amanota, agace ka gatatu karangira Patriots igatsinzemo amanota 19-17.

Mu gace ka nyuma, Patriots yasaga n’iyananiwe ndetse itangira kurinda amanota kuko yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 25 mu gihe APR BBC yo yakoresheje imbaraga nyinshi ishaka uburyo yayakuramo cyangwa ikagabanya ikinyuranyo.

Ikipe y’ingabo yabashije gukuramo amanota atanu gusa, itsinda aka gace ku manota 25-20, ariko itakaza umukino ku manota 80-60 ndetse izahatanira umwanya wa gatatu hamwe na Espoir BBC.

Niyonkuru Pascal wa APR BBC yatsinze amanota 23 muri uyu mukino mu gihe Ndizeye Dieudonné wa Patriots BBC yatsinzemo amanota 16. Mugabe Aristide na Niyonsaba Bienvenue buri umwe yatsinzemo 14.

Aganira n’itangazamakuru, umutoza wa APR BBC, Nkusi Karim yavuze ko batakaje uyu mukino bitewe n’amakosa menshi abakinnyi be bagize mu minota ya mbere bigatuma bakina birinda kugira ngo batava mu kibuga hakiri kare.

Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide, yavuze ko bashimishijwe no kugera ku mukino wa nyuma, aho yemeza ko uzaba utoroshye.

Ati” Ni umukino wagenze neza, ni intsinzi twashakaga. Gukina na REG bizaba bitoroshye kuko bisaba gukora amakosa make. Uko twafata APR ntabwo ariko tuzafata REG.”

Patriots BBC yageze ku mukino wa nyuma wa Playoffs, aho izahura na REG BBC batanguranwa gutsinda imikino ine muri irindwi ishoboka.

Iyi mikino iteganyijwe gutangira mu byumweru bibiri biri imbere.

APR BBC na Patriots BBC zakinaga umukino wa gatanu nyuma yo gutsindana 2-2
Makiadi mu kirere agerageza gusama umupira ngo utajya mu nkangara
Ndizeye ashyira umupira mu nkangara nyuma yo gusimbuka
Ishimwe Parfait atsinda amanota
Niyonsaba Bienvenue wa APR, ashaka aho anyuza umupira
Umutoza wa Patriots BBC Henry Mwinuke
Iyakaremye Emmanuel yasatiriwe n'abakinnyi ba Patriots BBC bamwimaga inzira ngo ahereze bagenzi be
Nkusi Karim utoza APR BBC
Abarebye uyu mukino basusurukijwe n'abanyempano batandukanye
Byiringiro Yannick ashaka ahantu heza ho gushotera amanota
Kasongo Junior adunda umupira mbere yo kureba mugenzi we awuhereza
Mugabe Aristide atwara umupira Iyakaremye Emmanuel
Ndizeye Dieudonne agerageza gutsindana amanota Munyaneza Eric wa APR BBC
Umukino warimo ishyaka no guhangana: Kasongo Aubin Junior wa Patriots BBC aryamye hasi nyuma yo kugongana n'umukinnyi wa APR BBC
Uyu mukino wakurikiranwe n'abayobozi barimo aba Banki ya Kigali itera inkunga shampiyona ya Basketball mu Rwanda
Sagamba Sedar ufite imvune idakanganye, yakinnye uyu mukino

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza