Patriots BBC yigaranzuye REG BBC mu mikino ya Playoffs 2017

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Nyakanga 2017 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC yigaranzuye REG BBC mu mukino wa kabiri wo guhatanira igikombe cya kamarampaka ‘PlayOffs’ iyitsinda ku manota 83-77.

Imikino yo guhatanira igikombe cya kamarampaka yatangiye kuwa Gatanu tariki 14 Nyakanga, ihuza ikipe ya REG BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ku mwaka wayo wa mbere ishinzwe na Patriots BBC imaze kuba ubukombe, yasoje ku mwanya wa kabiri.

REG BBC yegukanye umukino wa mbere itsinze Patriots BBC ku manota 82-75; umukino wa kabiri wahuje aya makipe kuri uyu wa Gatandatu, Patriots yawutsinze ku manota 83-77.

Iyi kipe isanzwe igira abafana benshi mu Rwanda mu mukino wa basketball yatangiye irusha REG BBC gusa nayo igakoresha ubuhanga bw’abakinnyi ku giti cyabo, igice cya mbere kirangira ifite amanota 39-37.

Mu gice cya kabiri n’ubundi amakipe yombi yakomeje kugenda yegeranye gusa hamwe n’umurindi w’abafana, Patriots BBC ibyitwaramo neza nako igatsinda ku manota 43 kuri 40 ya REG BBC.

Mu bagore nabo IPRC-SOUTH BBC yigaranzuye APR BBC iyitsinda ku manota 53 kuri 47 mu mukino wa kabiri mu gihe mu wa mbere APR FC BBC yari yawutsinze ku manota 73 kuri 44 ya IPRC-South BBC.

Patriots BBC yigaranzuye REG BBC mu mukino wa kabiri
Patriots BBC na REG BBC zagaragaje guhangana gukomeye uyu mwaka
Mu bagore IPRC South BBC niyo yatsinze umukino wa kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza